Nk’uko twagiye dukora inkuru nyinshi ku makimbirane yari mu buyobozi bukuru bw’akarere ka Nyabihu,none kuwa 23 Mata 2021 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, amaze kwegura ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu , nyuma y’amezi atatu asabwe kwegura n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse, agasiga abisabye Meya w’akarere ngo azashyire mu bikorwa ubu bwegure Gitifu w’Akarere ntabikozwe.
Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yahakanye amakuru y’ubwegure bwe avuga ko bagiye gutegura Inama Njyanama yo kwiga ku busabe bwe ariko kuri uyu wa 23 Mata 2021,yemeje ko Gitifu w’akarere yeguye mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune.
Perezida wa Njyanama y’akarere ka Nyabihu Bwana Gasarabwe Jean Damascene , yagize ati:’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere yanditse ibaruwa ayishikiriza Komite njyanama ko “asaba guhagarika imirimo ye mu nyungu z’akazi”
Iyegura rya Gitifu w’akarere ka Nyabihu Bwana Ndizeye Emmanuel ryaba rikomoka ku makosa akomeye yashinjwaga n”umuyobozi w’Akarere aho yamusabaga gutanga ubusobanuro ku masezerano yakoze yo gutanga akazi Akarere katabizi,akagaha uwitwa Giramata Ange n’Umuhoza Console,amasoko y’ibirombe bicukura itaka na kariyeri ryahawe Karasira Jean Bosco n’indi Sosiyete bitazwi n’Ubuyobozi bw’Akarere
Gitifu w’Akarere akaba yarandikiwe ibaruwa yo kuwa 08/04/2021,imusaba gutanga ubusobanuro,ndetse ndetse nawe akaza kuyisobanuraho,ku italiki ya 12 Mata 2021,ibisobanuro yatanze bikaba bitaranyuze Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu,ndetse yahise afata icyemezo cyo kumushikiriza akanama gashinzwe imyitwarire.
Hari hasize amezi agera muri atatu Gitifu Ndizeye Emmanuel akorera mu biro by’ubunyamabanga rusange bw’Akarere kubera ko yari yaratswe imfunguzo z’ibiro bye na Meya.Muri aya makimbirane ya Meya Mukandayisenga Antoinette na Gitifu w’akarere Ndizeye Emmanuel,havugwamo ukuboko kw’uwari Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyentwari Alphonse.
Uruhare rw’uwahoze ari Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Munyetwari Alphonse muri iki kibazo tuzarubagezaho mu nkuru yacu itaha.
Nkundiye Eric Bertrand
Iyi nyabihu irananiranye ntiteze gutera imbere nawe reba uburyo nyabihu ari akarere kera gafite ubukungu nkubu ariko ubukungu bwose byigiriye mubayobozi wambwira ute akarere nkaka katagira igikorwa remezo nakimwe haba imihanda bahanze ntayo haba umugi ntawo abantu bubaka mukajagari mbese aagirango ntigira kiyobora ahubwo abayobozi bibera muri ruswa na bisiness gusa ababashyiraho mutabare .