Abaturage bo mu mujyi wa Goma hamwe n’abacuruzi bo mu isantere ya Masisi bababajwe n’icyemezo cya guverineri w’intara y Kivu y’amajyaruguru hamwe n’umuyobozi w’igisirikare cyo kongera gufunga imihanda ihuza Goma n’utundi turere.
Ni ibintu batangaje kuri uyu wa 03 Werurwe ubwo isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune yatembera muri ibi bice bakamubwira ko rwose babajwe n’iki cyemezo gisa no kubicisha inzara .
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amasaha atagera 24 gusa, kuko guverineri yari yatangaje ko iyo mihanda yemerewe urujya n’uruza rw’imodoka z’ubucuruzi ku mihanda ihuza umujyi wa Goma wigaruriwe na M23.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yongeye gusuzuma icyemezo cye nyuma y’uko havuzwe ko hari umushoferi wishwe n’inyeshyamba za M23 hanyuma zigasahura ibyo yari atwaye,ubwo hahise hafatwa icyemezo cyo kongera gufunga izi nzira.
cyakora uyu mushoferi FARDC yavugaga ko yishwe na M23 yaje kuboneka ari muzima ndetse atangaza ko ntakibazo yigeze agira.
Iri tangazo ry’umuvugizi wa guverineri ryashyiragaho iri tegeko ntiryigeze narimwe ryishimirwa n’abatuye mu mujyi wa Goma cyangwa abo mubindi bice bigenderana na Goma.
Kembo Amnasi, perezida w’umurenge w’abacuruzi ba Goma nawe yemeje ko iki cyemezo kibabangamiye ati: “Twababajwe no kongera guhagarikwa kw’imihanda ihuza Goma n’uturere twigaruriwe n’inyeshyamba za M23, ariko tugomba kubahiriza icyemezo cy’ubuyobozi kuko nta kundi twabigenza.”
Ushinzwe ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi muri aka gace nawe yatangaje ko iki cyemezo kigayitse ndetse arakinenga avuga ko birimo kwirukana abashoramari muri aka gace.
Kugeza ubu amakamyo arenga 70 yuzuye ibicuruzwa by’ibiribwa ari ku mihanda kandi yari amaze ibyumweru byinshi mu nzira kubera ibibazo by’umutekano muke babajwe n’uko bongeye gufunga izi nzira bikaba bibahangayikishije haba k’umutekano w’ubuzima bwabo ndetse no ku bicuruzwa bapakiye.
Mu butumwa bwemewe bwashyizweho umukono n’umuvugizi wa guverineri w’igisirikare ku wa kane, ubuyobozi bw’intara bufite ishingiro kuko iki kibazo cyatewe n’iyicwa ry’umushoferi, wiciwe i Katale, mu gace ka Rutshuru, nyamara uyu mushoferi byagaragaye ko ari muzima.
Umuvugizi wa guverineri, Liyetona-koloneli Guillaume Ndjike, ashimangira ko iki gikorwa gikomeye cyerekana ko guverineri yafashe icyemezo cyo gufungura imihanda ko yicuza kuba ibyabaye byabereye mu karere k’umwanzi, aho badashobora gukora iperereza muri iki gihe.
Uwineza Adeline