Kuri uyu wa 23 Mata 2021 mu gace ka Virunga ko muri Komini wa Karisimbi mu mujyi wa Goma Polisi ya Congo yarashe abantu 2 inakomeretsa abandi 3 ubwo yageragezaga kubambura amafaranga na terefoni zabo.
Nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivili avuga ko ari abapolisi b’igihugu bari ku irondo barashe abagenzi nyuma yo kugerageza kubiba amafaranga na telefoni ngendanwa.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kurasa 2 bagahita bapfa , polisi yarashe mu baturage bari baje kureba ibibaye,ku buryo 3 muri bo bakomeretse bikomeye bagahita boherezwa mu ivuriro.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu uri Goma, Burugumesitiri wa Komine ya Karisimbi Brigitte Semivumbi, yijeje ko iperereza ryatangiye kuva mu gitondo kugira ngo abagize uruhare muri iki gikorwa cy’urugomo babiryozwe.
Madame Semivumbi yavuze ko abapolisi bakekwa bahise batabwa muri yombi ndetse kugeza magingo aya iperereza rikaba rigikomeje.
Mwizerwa Ally