Mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu Banyekongo biraye mu mihanda bamagana uyu muperezida bavuga ko Igihugu cye ntaho gitandukaniye n’u Rwanda ndetse ngo na M23.
Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 yabereye mu mujyi wa Goma, aho abaturage barenga 200 bari bigabije imihanda yo muri uyu mujyi.
Bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana Perezida Emmanuel Macron, agira ati “U Bufaransa ntaho butandukaniye n’u Rwanda na M23, twamaganye u Bufaransa muri Congo. Umugambi nyamukuru ni ukwamagana uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.”
Jackson Kulereko ukuriye umwe mu miryango itari iya Leta witabiriye iyi myigaragambyo, yagize ati “Emmanuel Macron akorana n’umwanzi wacu ari we u Rwanda kandi ari mu batanga inkunga kuri M23 mu ntambara iri kubera hano muri Kivu ya Ruguru, ni yo mpamvu kuza kwe ntacyo bitubwiye kandi nta n’icyo bivuze ku buzima bwacu, ni yo mpamvu tutamushaka mu Gihugu cyacu.”
Aba baturage b’Abanyekongo bavuga ko kugendererwa na Perezida Emmanuel Macron ari ukubakina ku mubyimba, bityo bagasaba ubutegetsi bw’Igihugu cyabo guhagarika vuba na bwangu uru rugendo.
Macron ategerejwe muri Congo, mu ruzinduko ari kugirira muri Afurika, aho agendereye iki Gihugu kimaze iminsi kiri mu bibazo by’umuyekano mucye.
Perezida Macron kandi ari mu Baperezida bagerageje guhuza bagenzi be Paul Kagame na Felix Tshisekedi mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo bikomoka ku ngaruka z’ibiri mu burasirazuba bwa Congo zanazambije umubano wa RDC n’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM