Mu gihe imirwano iri mu marembo y’umujyi wa Goma, abasirikare ba Leta batangiye guhungishiriza imiryango yabo mu mujyi wa Bukavu.
Ni amakuru yatangiye kumenyekana kuri iki Cyumweru ubwo amato asanzwe atwara abantu n’imizigo yuzuye kubera abagenzi benshi bari buzuye ku cyambu cyo ku kiyaga cya Kivu kiri mu mujyi wa Goma babuze amato abatwara.
Umwe mu bakozi ba Kompanyi ifite amato menshi mu kiyaga cya Kivu, yabwiye Rwandatribune ko bagize ikibazo cy’imyanya micye kubera imiryango y’abasirikare n’abandi bategetsi bari basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma bari guhungira mu mujyi wa Bukavu.
Umuturage witwa Sifa utuye mu mujyi wa Goma yabwiye Rwandatribune ko icyoba ari cyose, kuva aho bunvise umujyi wa Kabuhanga, Mwaro na Kanyamahoro bifatiwe n’ingabo za M23.
Uyu muturage kandi yavuze ko nta cyizere bafitiye ingabo za Leta ko zizarinda umujyi wa Goma. Ati “Uyu mujyi urimo ingabo z’amoko yose, iza Leta n’iza mahanga ariko mbona bose baraje mu bukerarugendo, ni yo mpamvu buri muturage ari kwirwanaho.”
Umuyobozi wa Goma, Kabeya Makosa yasabye abaturage gutuza ndetse bakirinda impuha bakunga ubumwe kandi ko ingabo za Leta ziteguye gusubiza ibintu mu buryo.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM