Abasirikare batatu b’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakatiwe urwo gupfa kubera kubera guca igikuba mu nkambi y’i Kanyaruchinya muri Teritwari ya Nyiragongo.
Aba basirikare bakatiwe igihano cyo kwicwa ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ni Chilumba Ngoy Alex, Luzo Ombeni Pascal na Mutiti Nzee bari muri batayo ya 212 muri burigade ya 21.
Bakatiwe iki gihano nyuma yuko bahunze urugamba ruhanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23.
Umucamanza mukuru w’i Goma, yavuze ko gukatira aba basirikare iki gihano, bigamije gutanga isomo ku bandi basirikare batekereza guhunga umwanzi.
Bahamijwe kandi guca igikuba mu nkambi yacumbikiwemo abakuwe mu byabo iri Kanyaruchinya bagamije kugaragaza ibyiza by’imitwe yitwaje intwaro, byari bigamije kurogoya imigambi y’uruzinduko rwa Uhuru Kenyatta wahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa by’ubuhuza hagati ya Congo Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro.
Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, aherutse kugirira uruzinduko mu mujyi wa Goma usumbirijwe n’umutwe wa M23, asaba ko imitwe yitwaje intwaro yose iri mu burasirazuba bwa Congo gushyira hasi intwaro.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko buriya FARDC n’isirikare koko?
Ni igihano cyo keica ntabwo ari igihano cyo gupfa.
Igihano cyo Kwicwa not ICYO GUPFA