Abaturage batuye umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe guhora bari maso kuko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021, n’ikigo cyishinzwe gukurikirana iby’ibirunga i Goma ryerekana ko imitingito ikomeje n’ubwo abaturage batayumva.
Major Ndjike Kaiko Guillaume n’umuvugizi w’ingabo za FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasabye abaturage ko bakomeza kuba maso, bakumva amakuru kandi bakubahiriza ingamba zafashwe n’ubuyobozi bw’intara.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri iGoma yagize ati ” Turacyari mu cyiciro gitukura kuko amakuru agaragaza ko imitingito ikomeje”.
Amakuru y’imitingito hamwe n’imiterere y’ubutaka bikomeje kwerekana ko hari igikoma cy’umuriro kiri munsi y’u mujyi wa Goma hamwe no kwaguka munsi y’ikiyaga cya Kivu.
Ati ” imyivumbagatanyo y’imitingito, nubwo ifite intege nke, yerekana ko ibyago byo guturika mu kuzimu bikiriho mu birunga,bitewe no gusenyuka kw’ibice by’urwobo, kugwa kw’ivu ry’ibirunga bishobora kugaragara mu turere tugikikije”.
Major Ndjike Kaiko Guillaume n’umuvugizi w’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasabye abaturage koza neza ibiribwa cyane bagiye guteka nk’imboga kugirango birinde indwara, ndetse anabasaba kugabanya ikoreshwa ryamazi ava mumariba n’amasoko kuko ahura n’ivu ry’ibirunga.
Mwizerwa Ally