Sosiyete Sivili ikorera mu mujyi wa Goma, Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’amajyarugu yandikiye umuyobozi wayo Lt Gen Ndima Constant bamusaba gufunga imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kurinda umutekano wabo muri ibi bihe ibitero bya M23 bikomeje gukaza umurego.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivili ikorera i Goma, Marrion Ngavho Kambale yemeje ko bandikiye umuyobozi w’intara bamusaba gufunga imipaka nka bumwe mu buryo bwo kurinda umutekano w’abaturage mu gihe M23 ikomeje ibitero byayo muri Teritwari za Rushturu na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muyobozi yasabye Leta ya Kinshasa kongera ingabo zirinda inkike za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Cyane cyane ku Kiyaga cya Kivu na Teritwari ya Nyiragongo na Rusthuru.
Yagize ati:” Mu gihe M23 ikomeje kugwiza imbara, mu mirwano irimo kubera mu bice bya Bunagana, Jomba na Chanzu berekeza i Kibumba. Turasaba Guverinoma yacu gufunga imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Turasaba kandi ko hongerwa imbaraga mu mutekano cyane cyane hafi y’ikiyaga cya Kivu no muri Teritwari ya Nyiragongo na Rutshuru.”
Uyu muyobozi asoza ibaruwa ye asaba buri muturage w’Umunyekongo gutanga amakuru ku muntu wese babona baketse ko ashobora kuba afatanya n’umutwe wa M23 mu mujyi wa Goma.
Imirwano ihanganishije M23 n’ingabo za Leta ya congo FARDC irimo kubera muri Teritwari ya Nyiragongo na Rutshuru, ikaba yarongeye kubura mu minsi mike ishize nyuma y’uko bitangajwe ko FARDC yagiranye ubufatanye n’imitwe 6 y’inyeshyamba.
Ildephonse Dusabe