Kuri uyu munsi Isi yose yifatanyije n’Abayoboke b’idini ya Isilamu mu gusoza Igisibo cya Ramadhan bari bamazemo ukwezi kose, hari bamwe batuye mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifatanyije n’abavandimwe babo mu karere ka Rubavu mu gusoza igisibo kubera impamvu z’umutekano.
Mu Itangazo ryashizwe ahagaragara na Komiseri Mukuru akaba n’umuyobozi w’umujyi wa Goma ku munsi w’ejo taliki 9 Mata 2024 KAPEND KAMAND Faustin yavuze ko kubera ibibazo by’umutekano Abayisilamu batagomba gusoreza igisibo cya Ramadhan muri Sitade ahubwo bagomba kugisoreza Mu misigiti.
Ibi ni nabyo byatumye Abayisilamu benshi bo muri uyu mujyi wa Goma bakunda gusoza Igisibo bisanzuye babyanga maze bakambuka umupaka bakaza kwifatanya na bagenzi babo bo mu Karere ka Rubavu mu isengesho ryo gusoza igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan, isengesho ryabereye kuri Sitade Umuganda y’Akarwre ka Rubavu.
Abaganiriye n’ Ijambo batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara bavuze ko bakiriwe neza cyane mu Rwanda kandi bakaba bafashijwe kwishimira uyu munsi baba bamaze igihe kinini barigomwe kugira icyo bafata haba kurya, kunywa n’ibindi byose bafata nko kwishimisha.
Mulindwa Prosper umuyobozi w’akarere ka Rubavu wifatanyije n’aba bayoboke b’Idini ya Isilamu mu gusoza Igisibo, Yagize ati:”Muri iki gihe cy’igisibo cyahuriranye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi iyo buri wese afite umubiri ubabara yishize mu mwanya wa mugenzi we wishwe urupfu ari inzirakarengane, ni ibintu bidafite aho bihuriye na Corowani, iyo inyigisho nkizo zihuye n’umunsi w’icyunamo bidufasha kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Sheikh Ngiruwonsanga Saidi Imam w’idini ya Islam mu karere ka Rubavu yemeje ko kuri uyu munsi Abayisilamu bavuye muri DRC ari benshi ndetse byagaragariye buri wese aho bakiriwe neza kandi bagasangira Isengesho ry’uyu munsi ku mutuzo.
Agira ati:”Abaturanyi baje gusengera iwacu twifatanyije bishimye cyane kuko basanze duhora twiteguye, banze kwizihiriza umunsi mukuru mu Musigiti bahitamo kuza iwacu natwe byadushimishije cyane.
Sheikh Mutarugera Cudra Imam w’Idini rya Islam mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo nkuko babisabwa n’amahame y’idini anabasaba kudasamara ngo bishimishe birenze urugero kuri uyu munsi mukuru, ahubwo bakifatanya n’Abanyarwanda bose mu cyunamo.
Rwandatribue.com