Batatu bakekwaga ko ari abajura bari barayogoje abaturage mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe batwikiwe mu ruhame mu rwego rw’ubutabera bwa rubanda.
Abatwitswe barimo uwitwa Samy wari ikimenyabose mu rusisiro rwa Virunga aho yavugwagaho kuyogoza aka gace yiba.
Gusa ngo nubundi ubujura muri aka gace buravuza ubuhuha kandi inzego z’ubuyobozi zisa nk’izananiwe kugira icyo zikora kuri abo bajura aho habarwa abagera muri 40 bakamejeje.
Véranda Mutsanga wahamagariye inzego z’ubuyobozi kugira icyo zikora, yagize ati “Ibintu hano biteye impungenge kandi biri gufata intera idasanzwe, bigaragaza ko ari ugutsindwa kw’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bya hano bari bakwiye kuhagarika.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kandi nta n’ubutabera batanga, kuko abanyabyaha bafashwe bahita barekurwa by’agatenganyo kandi ibyo ntacyo bifasha umutekano w’Umujyi wa Goma.”
Patrick Ricky Paluku, umuhuzabikorwa w’Intara yavuze ko abayobozi bagomba gushyiraho uburyo bworohereza inzego z’umutekano kuza gucungira umutekano abaturage, hagashyirwaho itsinda ryihariye rizajya rira ricunze umutekano.
Yagize ati “Ariko igihe hakenewe abo mu nzego z’umutekano, abayobozi babo batangira kuvuga bati ‘nta lisansi dufite yo kuba twaza gutanga umusada’.”
Abaturage bo muri aka gace na bo biyemeje ko abajura bazajya bafatwa bazajya batwikirwa mu ruhame, mu gihe hari abakomeje kwamagana ibi bikorwa bavuga ko bihabanye n’ihame ry’uburenganzira bwa muntu.
RWANDATRIBUNE.COM