Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangije gahunda yo guhungisha abatuye mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihugu nyuma yuko ikirunga kirutse.
Ikirunga cya Nyiragongo cyacunshumuriye amazuku cyangwa amahindure (lava) mu kirere mu ijoro ryacyeye akora igicu gicucitse cy’ibara rya ‘orange’ hejuru y’umujyi wa Goma, utuwe n’abaturage miliyoni ebyiri.
Ibihumbi by’abahatuye bahiye ubwoba bari barimo guhunga, benshi muri bo bagenda n’amaguru.
Icyo kirunga, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002, ubwo cyicaga abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 bagasigara nta hantu bafite ho kuba. (etutorworld.com)
Imbaga y’abantu yabonetse ihetse imifariso (matelas) n’ibindi bikoresho, ihunga yerekeza mu burasirazuba ku mupaka icyo gihugu gihana n’u Rwanda, na mbere yuko leta ya DR Congo itanga iryo tangazo, ryasohotse nyuma y’amasaha menshi gitangiye kuruka.
Abari bahunze batangiye gutaha
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Meya w’akarere ka Rubavu karimo umujyi wa Gisenyi uturanye na Goma, yabwiye Radio Rwanda ko abatuye i Goma bari hagati ya 5000 na 7000, ari bo baraye bahungiye i Rubavu.Ariko, ‘Mayor’ Habyarimana yavuze ko bamwe batangiye gusubira iwabo kuko hagati mu ijoro ryacyeye cyahagaritse kuruka.
Mbere yaho, Zacharie Paluku, utuye i Goma, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) ati: “Ubu twamaze guta umutwe burundu. Buri muntu wese yahiye ubwoba; abantu barimo kwiruka. Rwose ntabwo tuzi icyo twakora”.
Hari ahantu hiyashije hashya kuri icyo kirunga, hatuma amazuku acunshumuka agana hasi yerekeza i Goma, agera ku kibuga cy’indege, mu gace k’uburasirazuba bw’uwo mujyi.
Umuriro w’amashanyarazi wari wabuze mu bice byinshi by’uwo mujyi, kandi umuhanda umwe munini uhuza Goma n’umujyi wa Beni wari wamaze kurengerwa n’amazuku.
Carine Mbala utuye i Goma yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Hari umwuka [w’ikinyabutabire cya] wa soufre [nk’uw’ikintu cyahiye]. Mu cyerekezo cya kure ushobora kubona indimi z’umuriro zirimo kuva mu musozi”.
Umuyobozi wa pariki y’igihugu ya Virunga, aho icyo kirunga kiri, mu butumwa yoherereje abakozi yavuze ko iruka ry’icyo kirunga risa nk’iryo mu mwaka wa 2002 kandi ko buri wese wegereye ikibuga cy’indege akwiye “guhunga bidatinze”.
Mbere yaho, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe gutangaza amakuru Patrick Muyay yanditse kuri Twitter ko leta irimo kwiga ku “ngamba zihutirwa” nyuma yuko minisitiri w’intebe atumije inama y’igitaraganya mu murwa mukuru Kinshasa.
Abantu bagiriwe inama yo kuguma batuje, ariko bamwe binubiye ko nta makuru ahagije arimo gutangwa n’abategetsi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga harimo gukwirakwira amakuru avuguruzanya.
Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri DR Congo (MONUSCO) bwavuze ko burimo gukora ingendo z’indege zo kugenzura uko byifashe.