Ubucukuzi Bw’amabuye y’agaciro Bwahombye Miliyoni zirenga 5 z’amadorari y’Amerika, bikaba byaradindije ubukungu muri iyo ntara nk’uko bitangazwa na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yatakaje miliyoni zisaga 5.3 z’amadolari y’amanyamerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuva mu 2020 kugeza mu 2024.
Général Majoro Peter Cirimwami, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabitangaje ku wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga ku nshuro ya mbere, umunsi w’amabuye y’agaciro muri Goma.
Iri huriro rihuza abacuruzi n’abacukuzi bagera ku ijana bakorera muri iyo ntara ka Kivu y’Amajyaruguru. Abagize iri huriro bavuze ku mbogamizi bahura nazo, guverineri avuga ko ategereje ibisubizo by’ibibazo afite muri iyi nama.
Guverineri w’ingabo avuga ko igabanuka ry’umusanzu w’amabuye y’agaciro mu kigo cy’imisoro kiri mu majyaruguru ya Kivu rigenda ryiyongera kubera urugomo n’intambara byabitwaje intwaro, gusa yizera ko azabona ibisubizo kuri iki kibazo muri iri huriro.
“ Gukusanya imisoro ku buso bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biri mu bubasha bwihariye bw’intara. Ariko, kuva 2020 gushika 2024, ikigega cya leta cy’intara ya Kivu ya ruguru kimaze gutahaka amadolari 5.378.000. Niyo mpamvu dukeneye gutegura uyu munsi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Goma ”.
Perezida w’inama y’ubutegetsi m’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabuze ko abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bose bari kumwe na guverinoma nkuru.
Ati” Bizaba ikibazo cyo kuzamura imyumvire yabo yo kubahiriza imisoro y’intara.
Depite Crispin Mbindule Mitono:
Ati: “ Ku bijyanye n’uburenganzira bwo hejuru, abakorera mu majyaruguru ya Kivu, abagera kuri 80%, bari ku rwego rwa Kinshasa. Turimo gukangurira abantu ko bashobora kwishyura amafaranga yintara.
Yongeyeho ko ikibazo gikomeye ari intambara iri mu burasirazuba bw’igihugu. Ati” Murabizi, raporo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Rubaya mtiboneka. Twagejeje icyifuzo cyacu muri minisiteri y’ubugenzuzi, kugira ngo hatangazwe ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro hakurikijwe amategeko agenga ubucukuzi muri Rubaya”.
Uyu munsi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Goma, wahamagajwe na guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, ugamije cyane cyane kugarura umutekano no guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kugarura ibyiringiro kuri DRC n’intara.
Agace ka Rubaya ni kamwe mu mutungo kamere w’igihugu cya Congo kakaba gafite ikirombe gikorerwamo Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gusa ubu kakaba karafashwe n’umutwe wa M23 mu ntambara ihanganyemo na FARDC.
Rwanda tribune.com