Mu burakari bwinshi abaturage b’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye kwigaragambya bamagana iyicwa ry’umusirikare wa FARDC warashwe na Polisi atangiye kurasa urufaya mu mupaka w’u Rwanda
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Goma mu gace ka Birere kigeranye n’umupaka ’u Rwanda w’ahitwa Petite bariyeri, yavuze ko hatangiye imyigarambyo ikomeye aho abaturage barimo kwamagana u Rwanda barushinja ubushotoranyi.
Aba bigaragambya kandi bongeye kwibasira ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyarwanda bakorera mu Mujyi wa Goma birimo amaduka.
Isoko ya Rwandatribune ivuga ko muri aya masaha ingabo za FARDC zikomeje kurundwa ku mupaka bikaba bigaragaza umwuka w’intambara.
Abaturage b’Abanyarwanda bari bagiye guhahira muri Congo bakomeje kubyigana bagaruka mu Rwanda ku bwo kwikanga ko bashobora kugirirwa nabi.
Hari hasize iminsi Leta y’uRwanda yandikiye Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iyishinja ubushitoranyi.
Mu nkuru ya Jeune Afrique, bavugako Leta y’u Rwanda yahamagaje Madamu Alice Kipembe ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya RDC mu Rwanda amenyeshwa iby’ibisasu bimaze iminsi biterwa ku butaka bw’u Rwanda.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM