Itorero ry’aba Metodiste ryiyemeje gutanga imfashanyo kungo zirenga Nibura 2500 zavanywe mu byabo n’intambara, z’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa ku butaka bwa Rutshuru, Nyiragongo, Kitshanga ndetse na Bunagana.izi mpunzi zahawe nibura buri rugo ibiribwa , imyambaro ndetse n’ibindi bikoresho byo murugo.
Buri rugo rwakiriye umufuka wumuceri, umufuka wifu y ibigori, isafuriya yo gutekamo, ikibase gito, amavuta yo guteka, ibikoresho by’isuku birimo isabune yo mubwiherero, hamwe n’iibikoresho by’isuku kubagore n’ibindi bikoresho.
Ibi byakozwe na Diyoseze y’iburasirazuba bwa Congo, harimo intara ya Orientale, Equateur, icyahoze ari Kivu,Maniema na Repuburika ya Centrafrique
Umwe muri izi mpunzi watanze ubu buhamya yagize Ati: “Kuva twava i Rutshuru, Itorero ry’Abametodiste ryatwitayeho .” arabashimira ariko anasaba Leta kudaharira iki gikorwa abanyamadini gusa kuko nabo hari icyo bakora.
Izi mpunzi zirasaba Leta kugerageza kwita kukibazo cy’abaturage aho kwizirika kunyungu zabo gusa, kuko imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri kariya gace ari myinshi bityo bakaba basabwa kuyirwanya kuko ariyo imereye nabi abaturage.
Izi mfashanyo zitanzwe n’aba bagira neza kunshuro ya Kabiri ariko nabo bagasaba n’abandi kubafasha kwita kuri aba bantu kuko bakeneye ubufasha butandukanye.
Umuhoza Yves