Bamwe mu Banyekongo bo mu mujyi wa Goma bongeye kuramukira mu myigaragambyo, yo kwamagana intambara ihanganishije FARDC na M23, bavuga ko batumva impamvu M23 ikomeje gukubita inshuro igisirikare cyabo.
Iyi myigaragambyo yaramukiye i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, aho Abanyekongo biraye mu mihanda bafite umujinya mwinshi.
Amashusho agaragaza aba baturage bari mu myigaragambyo, bagenda bamenagura ibintu basanze mu mihanda.
Aba baturage kandi bagenda bivanze n’abo mu nzego z’umutekano ziri kubatesha ngo bayigarike ariko bagakomeza kugaragza umujinya.
Aba banyekongo bavuga ko barambiwe intambara ihanganishije FARDC na M23, bakavuga ko banenga ubutegetsi bw’Igihugu cyabo bwananiwe guhangamura uyu mutwe.
Ni imyigaragambyo kandi yabaye n’ejo hashize mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023.
RWANDATRIBUNE.COM