Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022 ku kibuga mpuzamahanga cya Goma giherereye mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru,intara imaze igihe iri kubera mo intambara ikomeye ihuje ingabo za Leta FARDC hamwe na M23, hiriwe haparitse indege ni ni y’igisirikare cy’ubushinwa itwara imizigo yaje yikoreye intwaro n’ibindi bikoresho yari izaniye FARDC.
Iyi ndege ikaba yaraje yikoreye imizigo y’imfashanyo ingabo z’Ubushinwa zageneye igihugu cya DRC kugira ngo intambara iki gihugu gihanganyemo n’inyeshyamba za M23.
Iyi mizigo irimo Drone iki gihugu cyageneye FARDC, hakabamo amamodokari ya Gisirikare (Vehicules Blindees 4×4) hamwe n’ibisasu byinshi byo kwifashisha mu ntambara iki gihugu gihanganye mo n’inyeshyamba za M23 .
Iki gihugu gihawe Drone zo kwifashisha mu ntambara , nyuma y’uko iki gihugu kiguze, indege z’intambara mu gihugu cy’Uburusiya, ndetse benshi bakaba barakunze kuvuga ko izi ndege zari zarakoreshejwe, kuburyo bamwe badatinya no kuvuga ko hari ibice byazo bidakora neza.
DRC yakunze kugaragaza ko izi nyeshyamba ziri gufashwa n’igihugu cy’u Rwanda, ibintu iki gihugu cyo cyahakanye cyivuye inyuma,ndetse n’izi nyeshyamba zabihakanye zivuye inyuma zivuga ko nta n’igikwasi bari bahabwa n’igihugu cy’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu icyo aricyo cyose.
DRC kandi biravugwa ko yakunze kugaragaza ubushotoranyi bwagiye bugaragarira mu myigaragambyo yakozwe n’abaturage bo muri iki gihugu, bavuga ko bamaganye u Rwanda ndetse n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bahahurira n’akaga.
Nyuma y’aho indege y’intambara ya DRC yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu, ariko iyo ndege isubizwa iwabo ntakindi gikorwa kibayeho.
Umuhoza Yves
Nyakubahwa natange amategeko aba bashinwa nabo tubafarireho umunwa nka ba ba pilotes ba Air Zaire.ubundi aho kugarukira Kitona tugende tubaze Tschilombo ibyo yirirwamo asebya Urwanda!
U Rwanda ndabona rugomba kwitegura bikaze, byanga byakunda u Rwanda rwakomeje kwirinda kugwa mumutego Congo ariko amaherezo izayisangamo kubw’ubusugire bwarwo. Urabona ko CONGO irimo kuyishyiramo imbaraga zose, aho bukera iraba Iy’akarere. M23 nayo yakoze ikosa Ryo kudafata Goma n’ikibuga
Ni aho kuwa kabiri w’Igitaha tariki 16/11/2022 niba tugezeyo maze rukambikana imbonankubone nta kubabarira. Uzatabara azubahwa kandi utazatabara azata ijambo haba ku ruhande rwa DRC cyangwa ku ruhande rwa M23. Intambara yabaye byo ndabibona. Njye ahubwo ndabona ibyiza ari uko batashyikirana kuko nibashyikirana DRC izaba irimo kwiyubaka hanyuma izange ibyo M23 ishaka bityo M23 ibure epfo na ruguru kuko nawe urabona ziriya Drone!!! Ni ikintu kibi cyane cyacogoje TPRF(Tygray) muri Ethiopia. Ushinga imbunda bayireba, imodoka mu muhanda barazirasa. Aho mutekera bakaharasa, aho mwivuriza bakaharasa!!!!!!!!!!!!!!!. Keretse gusa USA n’Uburayi bibyinjiyemo bigashyigikira M23 naho ubundi ni ah’Uwiteka. Kandi bazanakomeza bagere no mu Rwanda kuko iri terambere turimo kugeraho si shyashya!. Abazungu nabo ntugirengo baradukunze! Ibyo aribyo byose ahari ikibuga cy’indege M23 igomba kuhibanda byanze bikunze. Kandi noneho vuba vuba nta micezo.
Rwaniro, comment yawe niyo kabisa. Gusa gutera ikindi gihugu ntibyemewe kandi nibyo u Rwanda rwakunze kwirinda. Gusa hari igihe biba ngombwa ko ubikora utitaye k’ungaruka cga waziteguye iyo hajemo ubusugire bw’igihugu bigaragara ko bwajya mu kaga.
RDC irashaka intambara byo, nkeka ko abavuga ko arugushaka kuburizamo amatora bashobora kuba bar hafi y’ukuri. Impamvu n’uko gukemura ikibazo cya M23 byoroshye nta ntambara. Gusa hari urwango ruri hakurya hariya kandi rumaze kubakwa k’uburyo bukomeye n’ubuyobozi bwa RDC na FDRL. Intambara iraboneka kugeza ubu kereka udashaka kubibona. Gusa sinzi uko bizaba byagenze kugirango iyo ntambara izarenze iminsi 2. Kuvanamo Goma bisa nkaho byakoroha nubwo baba binjiye. Goma ivuyemo babura umusada bakayamanika cga bagahunga intambara ikarangira ityo. Ibyo bitwaro barunda kuri Goma bishobora kuba imfabusa. Kubishwanyaguza ntibisaba kujyayo.
Urakoze Innocent. Ntabwo navuze u Rda gutera DRc, ahubwo M23. Intambara twayinjiramo ari uko barashe mu Rda.