Umujyi wa Goma uherereye muburasirazuba bwa Congo , muri kivu y’amajyaruguru, ushobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba,nk’uko byatangajwe n’ Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iki gihugu cya Congo.
Nyuma y’ibitero byibasiye agace ka Katindo kuwa 08 Mata 2022 mukabari gaherereye hafi y’ikigo cya gisirikari, abantu batandatu bakahasiga ubuzima , iri tangazo rivuga ko hari impungenge n’ibyago byinshi ko hashobora kuba ibindi bitero, by’iterabwoba bishobora gukurikirwa n’amakimbirane muri uyu mujyi wa Goma.
Iri tangazo ryakomeje risaba abantu kwirinda kujya ahantu hari imbaga nyamwinshi, kwirinda kujya ahari kubera imyigaragambyo ndetse no mu duce dukunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo cyane abo mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi.
Abakomoka muri Amerika bagiriwe inama yo kwirinda gukorera ingendo mu Mujyi wa Goma kuko hari ibyago byinshi byo kugabwaho ibitero.murwego rwo kwirinda rero basabwe kuba baretse kuhakorera ingendo.
Umuhoza Yves