Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje guhohoterwa n’Abanyekongo bagenzi babo bari mu myigaragambyo, yanagaragayemo n’abana bato bari kubasahura.
Iyi myigaragambyo yafashe indi sura kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, yagaragayemo Abanyekongo birara mu bikorwa by’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakabasahura.
Hari n’urusengero kandi rusengerwamo n’abiganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, rwasahuwe ku buryo abarwigabije bahereye ku ntebe zo kwicaraho kugeza ku mabati arusakaye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023, hagaragaye amashusho y’abana bato, bibumbiye mu itsinda ridasanzwe bagaragaye bari gusahura urugo rw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Aba bana bagaragara muri aya mashusho, baba binjira mu rugo rumwe, bakagenda basohoramo ibyo basangagamo birimo ibyo kurya n’ibindi bikoresho.
RWANDATRIBUNE.COM