Bamwe mu batuye i Goma, mu murwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, baravuga ko bafite ubwoba bwinshi ko inyeshyamba za M23 zaba ubu zigamije kuniga uyu mujyi ugasigara nta kintu kiwugeramo.
Ni nyuma y’uko ubu M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu bityo akaba ntakintu cyava muri utu duce ngo cyerekeze mu mujyi wa Goma.
Ubusanzwe, Goma ni umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri Teritwari ziyizengurutse nka Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine.
Umutwe wa M23 uravuga ko ugenzura ibice bikikije Sake, ndetse Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23 mu nsingano zaryo, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu ingabo ze zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake.
BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’uruhande rw’ingabo za leta ya Congo ntibyashoboka, kandi kugeza ubu ntacyo uru ruhande ruratangaza ku mirwano ikomeye imaze iminsi kandi yakomeje mu mpera z’iki cyumweru turangije.
Bimwe mu bitangazamakuru byatangaje kuri uyu wa mbere ingabo za leta zaba zisubije centre ya Shasha, ibitaremezwa kugeza ubu n’uruhande rwa leta.
Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije kubuza kugeza ibikoresho bya gisirikar ku ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe bifatanyije bivuye i Bukavu aho ntwaro n’ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma binyuze mu nzira y’ubutaka cyangwa iy’indege.
Ubuzima bw’abaturage bukomeje kujya mu kaga bitewe nuko inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu ariyo yonyine yari isigaye y’ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.
Emile Bolingo utuye mu gace ka Mugunga i Goma, yabwiye BBC ati: “Impungenge n’ubwoba ni byinshi hano. Niba M23 ifunze iyi nzira ese twamara iminsi ingahe tudafite ibyo kurya ko byose bituruka hariya?.”
Bolingo avuga ko imirwano imaze iminsi yatumye i Mugunga haza abaturage benshi ba Sake no hafi yaho bahunga, kandi ko “ibintu ubu byazamutse ku isoko kubera imirwano”.
Yagize ati:“Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y’ubugari, imbuto, amata, inyama n’ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.”
Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko kuva bumvise amakuru ko M23 yaba yafashe umuhanda wa Sake – Minova bagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y’ibicuruzwa yonyine yari isigaye.
Inzira ebyiri zaba zisigaye ku mujyi wa Goma, ni inzira yinjira mu Rwanda, hamwe n’inzira y’ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n’ikibuga cy’indege cya Goma.
Kuva mu ntangiriro nshya z’iyi mirwano mu mpera za 2021, M23 ntiyagaragaje ubushake bwo gufata umujyi wa Goma nyuma yo kugera mu duce turi hafi yayo mu majyaruguru nka Kibumba, ahubwo yakomeje igana mu burengerazuba ifata Kitchanga na Masisi, vuba aha uyu mutwe wagaragaje guhindukira ugaruka iburasirazuba hafi ya Sake.
Inzobere mu bya gisirikare zakurikiranye iyi mirwano, mbere zavuze ko M23 yaba igamije gufata inzira zose z’ubutaka zerekeza i Goma maze “ikaniga” uyu mujyi ntubashe kugeramo ibikoresho biremereye bya gisirikare, n’ibiribwa kuri rubanda, maze “ugafatwa nta mirwano ikomeye” nk’uko bamwe babivuze.
Nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru dusoje, minisitiri w’ingabo wa DR Congo, Jean-Pierre Bemba, yatangaje ko inyeshyamba za M23 “zikomeje kongera abarwanyi n’ibikoresho ngo zikomeze ibitero”, nk’uko bivugwa na televiziyo y’igihugu RTNC.
Imirwano ikomeye imaze iminsi muri Teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake ni nko mubirometero 25 km mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk’uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.
Abategetsi ba DR Congo bashimangira ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda muri iyi mirwano, ibyemejwe kandi n’inzobere za ONU, ibyo Kigali ihakana yivuye inyuma ko ntaho ihuriye n’ibibazo bya Congo.
Kigali nayo ivuga ko ingabo za leta ya Kinshasa zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda n’ingabo z’u Burundi, ibyemejwe nabyo n’inzobere za ONU, ibyo Kinshasa na Gitega nabo bahakana.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com