Umugabo wa mu mujyi wa Goma muri Kivu y’amajyaruguru yahuye n’uruva gusenya ubwo yatonganaga n’umugore we, hanyuma uyu mugore agahita amuruma ubugabo kugeza ashizemo umwuka.
Uyu mugabo wariwe n’umugore we kugeza amunogonoye, ngo babanje gutongana hanyuma aramusingira aramuruma mu nda ndetse n’ubugabo, hamwe n’udusabo tw’intanga, abaturage batabaye bamujyana kwa muganga mubitaro bya CBCA i Virunga nyamara akigerayo yahise ashiramo umwuka.
Uyu mugore yashinjaga umugabo we kumuhemukira, ndetse bakaba banavuga ko aya makimbirane ariho yaturutse, nk’uko byakomeje bivugwa mu kinyamakuru Mediakivu.net
Umuhoza Yves