Mu gice cyo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Goma ku munsi w’ejo haramukiye imyigaragambyo yatumye n’imihanda ikikije kaminuza Gatolika ya La Sanpietia, yerekeza Kituku mu karere ka Kyeshero ifungwa.
Kuva mu gitondo cy’ejo kuwa gatandatu, tariki 6 Mutarama 2024, nta bisi cyangwa imodoka byashoboraga gutambuka kubera ko umuhanda insoresore zo mu mujyi wa Goma zari wafunze umuhanda zikoresheje amabuye, ndetse n’umuriro w’amapine batwikiraga mu muhanda maze ibyotsi bikazamuka ntihebe hari ushobora kureba imbere.
Abaturage baho bagenda n’abatuye mu mujyi wa Goma, Downtown bavuze ko byabasabye gushaka andi mayira banyuramo kuko batinyaga ko hashobora kubaho imirwano hagati y’abigaragambyaga n’abashinzwe umutekano.
Impamvu nyamukuru y’iyi myigaragambyo akaba ari urupfu rw’umusore, ucuruza amayinite, mu karere ka Kyeshero muri Komine ya Goma,rwabaye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 5 Mutarama 2024 wishwe arashwe ariko kugeza na n’ubu abamwishe bakaba bataramenyekana.
Nk’uko amakuru aturuka mu rubyiruko babanaga umunsi ku wundi avuga ko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aribwo abajura barashe umusore witwa Jordan Mugisho Chiruza, bamurasira hafi ya kaminuza Gatolika ya La Sanpietia nkuko ikinyamakuru Les Volcans News dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Moïse Akili, perezida w’inama nkuru y’urubyiruko ya Kyeshero wanasabye ko abakoze iki cyaha gikomeye bamenyekana bagahanwa, yagize ati: “Uyu musore Jordan Mugisho Chiruza, yarashwe ku ya 5 Mutarama mu karere ka Kyeshero, ku muhanda Dulac 3 (Kituku) ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba aho yacururizaga amayinite. Akaba yari asanzwe anacururiza muri kaminuza Gatolika ya La Sanpietia ”
Akimara gushiramo umwuka, umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa mu buruhukiro (morgue), ariko abakekwa kwihisha inyuma y’iki gikorwa cy’ubwicanyi bakaba bakomeje kutamenyekana, aho kugeza na nubu baburiwe irengero.
Iki nicyo gikorwa cy’ubwicanyi kimenyekanye bwambere muri uyu mwaka kuva watangira muri kariya gace, nubwo hari andi makuru avuga ko hari hashize iminsi ibiri undi musore nawe yibasiwe n’amabandi akamusigira ibikomere kuri ubu akaba ari kwivuriza mu kigo nderabuzima.
Imyigaragambyo nk’iyi ikaba yaranyeganyeje umujyi wa Goma, kuko byatumye abaturage bagaragaza uburakari bwabo kandi basaba ubutabera kuri Jordan Mugisho Chiruza. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukaba bugomba gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane kandi bagasabwa kurinda umutekano w’abacuruzi baho.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com