Mw’ijoro ryo kuwa 4 ukuboza 2020 abantu basaga icumi bishwe barashwe undi umwe arakomereka muri karitiye ya Ndosho, Komine Karisimbi, ho mu mugi wa Goma.
Nk’uko byatangajwe n’umuryango udaharanira inyungu ukorera mu mugi wa Goma, ngo abantu bitwaje intwaro bateye muri ako gace kuwa Gatanu taliki ya 4 Ukuboza 2020 maze bahita batangira kurasa ku baturage bari muri salon de Coiffure yari hafi aho.
Nyuma yo gukora ayo mahano abo bagizi ba nabi, bahise baburirwa irengero aho bivugwa ko bahise basubira aho baturutse banyuze mu gashamba kari hafi aho, bakaba bakiri gushashwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Imibiri y’abarashwe ikaba yahise ijyanwa mu bitaro bya CBCA Ndosho ,mu gihe uwakomeretse akiri kwitabwaho n’abaganga.
Hashize igihe mu mugi wa Goma hari ikibazo cy’abantu bicwa barashwe mu buryo budasobanutse aho mu kwezi gushize hishwe abantu barenga 5 harimo n’umunyemari Ngezayo, Bose bishwe barashwe .
Nk’uko byakomeje gutangazwa n’inzego zishinzwe umutekano mu mugi wa Goma, ngo ibisambo by’itwaje intwaro n’ibyo bikekwa kuba inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Ubuyobozi bw’umugi wa Goma bukaba bwarashizeho gahunda y’ukwezi yatangiye mu kwezi gushize k’Ugushyingo igamije guhiga intwaro zose bivugwa ko zaba zaranyanyagiye mu baturage.
Hategekimana Claude