Bamwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile bavuga ko abaturage baturiye uyu mujyi barikwifuza ko M23 yakwigarurira umujyi wa Goma
Umwe mu bayobozi b’umuryango LUCHA waganiye na Rwandatribune,uyu Muyobozi akaba atashyatse ko amazina ye atangazwa,yabwiye Rwandatribune ko mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango basanze ,abaturiye umujyi wa Goma bifuza ko M23 yafata ubugenzuzi bw’uyu mujyi,kubera ko Leta yananiwe kuhagenzura.
Uyu Muyobozi avuga ko muri iki gihe byibuze mu mujyi wa Goma hatabura gupfa abantu barenga 15 k’umunsi,bamwe bicwa n’abo mu gisilikare cya Leta FARDC na Wazalendo,kandi ugasanga nta maperereza akorwa,uyu Muyobozi agira ati:nta gihe ntarabyuka ngende mu nzira iminota icumi ntanyuze k’umurambo kandi ibi byose Guverinoma irabireba ikinumira.
Uyu Muyobozi avuga ko iyo winjiye mu mujyi wa Goma ugera ku mabariyeri menshi si bariyeri z’umutekano ahubwo nizigamije gusahura imitungo y’abaturage gusa .
Uyu Muyobozi avuga ko uhereye Bunagana,Kiwanja,Kichanga n’indi mijiyi izwi uduce tugenzurwa na M23 abaturage bafite ukwishyira bakizana.
Ubwanditsi