Abasilikare 10 ba SADEC bahitanywe n’igisasu cyatewe mu nkambi,umutwe wa M23 ukaba washyizwe mu majwi.
Mu masaha ya saa yine za mu gitondo niho hamenyekanye inkuru ko igisasu cya rutura gitewe mu Nkambi y’abasilikare ba SADEC bari mu nkambi ya Mubambiro, icyo gisasu gihitana abasilikare icumi.
Umunyamakuru wacu uri Goma wavuganye na Depite Ndayishimiye Justin intumwa ya rubanda muri Kivu y’amajyaruguru yamuhamirije aya makuru ariko yirinze kumuha imibare y’abaguye muri iki gitero.
Amakuru yiriwe acicikana mu mbuga nkoranyambaga zo mu mujyi wa Goma avuga ko abapfuye 6 ari abo muri Afurika y’epfo abanda akaba ari abo mu gihugu cya Tanzaniya.
Nta ruhande rutagize aho rubogamiye rurahakana aya makuru cyangwa ngo ruyemeze gusa ikinyamakuru www.estinfo.net kibogamiye kuri Leta ya Congo nacyo cyavuze ko igisasu cya Bombe cyatewe mu birindiro by’ingabo za SADEC gusa cyirinze kuvuga umubare w’abapfuye.
Mwizerwa Ally