Umusilikare wo kw’ipeti rya CPL Banza Ilunga yishe Umuyobozi ushinzwe imari muri Burigade ya 33 amuziza ko atamuhembye ibirarane by’amezi
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko umusilikare muto wo ku rwego rwa Kapolari yarashe Capt Albert Bosina ushinzwe imari muri Brigade y’ingabo zirwanira mu mazi,inkomoko akaba ari ikibazo uyu musilikare yari amaze iminsi ageza kuri uyu Muyobozi ushinzwe imari mu ngabo za Marine aho yishyuzaga amezi 16 atahembwe,yabura igisubizo agahitamo guhitana uyu muyobozi.
Andi makuru Rwandatribune yamenye n’uko uyu musilikare yitwa Cpl Banza Ilunga akimara gukor aayo mahano yahise yishikiriza urwego rw’ubutasi bwa gisilikare T2,ibi byabereye muri Komini Klaisimbi mu mujyi wa Goma umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya CBK.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho duhamagara Umuvugizi wayo mu Ntara ya Kivuy’amajyaruguru Lt.Col Ndjike Kaiko ntiyatwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune