Gen.BGD Gakwerere Sibo Stany Gihayima Umuyobozi w’ibiro bya gisilikare muri FDLR arembeye mu bitaro bya CBK iGoma
Isoko y’amakuru ya rwandatribune iri mu gace ka Ndosho mu mujyi wa goma ivuga ko hasize amasaha 24 Gen.Bgd Gakwerere wa FDLR azanywe mu bitaro bya CBK,arembye cyane,amakuru ava ku masoko ya Rwandatribune atandukanye yo muri FDLR yemeza ko hari hasize ibyumweru bibiri uyumugabo ari kurutswa amarozi bivugwa ko yayahawe na Gen.Maj Ntawunguka Pacifique Omega.
Invano yay marozi yahawe Gen.Gakwerere nuko yamaganye iyicwa rya Col.Ruvugayimikore Ruhinda uherutse kwicwa na Gerenade yari yatezwe mu buriri ,mu maperereza yakozwe FDLR yamenye n’uko Col.Ruhinda yishwe agambaniwe na Gen.Omega aho bakoresheje uwitwa Maj.Bizabishaka wahaye bamwe mu barindaga Col.Ruhinda misiyo idasanzwe yo kwica Col.Ruhinda.
Andi makuru FDLR yamenye n’uko umwicanyi wakozwe iki gikorwa yaje gufatwa na Wazalendo mu gace ka Kanyabayonga,Wazalendo bahamagaye Gen.Omega ngo aze gufata uwo mwicanyi bikaza kurangira Gen Omega,abatumyeho Capt Niyiyorora Sheli kugirango habe imishikirano,yirekurwa ry’uwo mwicanyi ndetse bikaza kurangira uwishe Nyakwigendera arekuwe ahungishirizwa muri Uganda,
Aha rero bivugwa ko Gen.Gakwerere yaba yaramenye byose ndetse akijujuta cyane dore ko abamuzi ngo atajya yihishira ku byamubabaje,isoko ya Rwandatribune ikaba ivuga ko Gen.Omega yahise ategura umugambi wo kwirenza Gakwerere kugirango adakomeza kubiba umwuka mubi mu basilikare ba FDLR cyane ko yari amaze iminsi ari ahitwa Miandja aho yagiye kubonana na Gen.Maj Kolomboka Uzabakiriho ndetse na Gen.Bgd Kimenyi Nyembo ushinzwe iperereza muri FDLR.
Aha rero bivugwa ko mu byo baganiye Gen.Omega yamenye, harimo uburyo bwo kureba uko bahigika Gen.omega bakimika Gen.Maj Uzabikiriho Kolomboka usanzwe ariwe wungirije Gen.Omega.
Amakimbirane yo muri FDLR amaze igihe kirekire abica bigacika ,bikagera naho bamwe barogana ndetse hakaba hari naho bashinjanya gukorera umwanzi ariko ari ibihimbano aha twavuga urupfu rwa Gen.Brigade Secyugu Gabral,iraswa rya Col.Murwanashaka Blaise,Ajida Niyoyo n’abandi bagiye bapfa bicishwije na Gen.Omega abifashijwemo na Maj.Bizabishaka.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com