Inama y’abakuru b’ibihugu by’Akarere iteganyijwe kubera mu mujyi wa Goma,ari nawo murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru izahuza abakuru b’ibihugu by’uRwanda, Burundi, Ouganda ,Angola na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,bamwe mu baturage b’Abacuruzi bari mu mujyi wa Uvila biteze ko imwe mu myanzuro izavamo harimo no gufungura imipaka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Bwana Ndingari Matabishi Perezida w’ubucuruzi mu mujyi wa Uvila yagize ati:dufite icyizere ko abakuru b’ibihugu byacu nibahura imipaka ihuza RDC ,uBurundi,Uganda ndetse n’uRwanda izaguhita ifungurwa tukongera guhahirana n’ibihugu by’ibituranyi
Bwana Ndingari Matabishi yakomeje agira ati:murabona nk’umupaka uhuza Gatumba ku ruhande rw’uBurundina Congo wateje ikibazo cy’ubukene kuberako wafunze,ati turifuzako iyi nama yareba ikibazo cy’umutekano muke,urangwa muri aka Karere ndetse hakagarurwa n’umwuka mwiza mu mibanire y’ibihugu.
Iyi nama igiye kuba haratanzwe ubusabe bw’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho iki gihugu cyifuza kuba umunyamuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC,hakaba kandi hari ubwunvikane buke hagati y’uRwanda na Uganda hakiyongeraho n’uBurundi.
Mwizerwa Ally