Ibikorwa by’ubufatanye bw’ingabo za FARDC na MONSUCO byiswe Operasiyo Springbok byatangiye kuri iki cyumweru
Ingabo za Uruguay ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zatangiye ibikorwa bya gisilikare byo kurinda umujyi wa Goma na Sake k’ubufatanye bwa MONUSCO na FARDC mu gikorwa cyiswe Spring bok,nkuko byemejwe na Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Gen.Maj Peter Cirumwami mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Goma.
Gen.Maj Peter Kirumwami yavuze ko ingabo za FARDC n’iza MONUSCO zikomoka mu gihugu cya Uruguay zatangiye akazi kazo ko gukumira ibitero bya M23 byugarije umujyi wa Goma n’umujyi muto wa Sake ,guhera mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 05 Ukwakira 2023.
Nubwo MONUSCO yatangaje ubu bufatanye bwayo hagati yayo na FARDC Bwana Innocent Gasimba umusesenguzi mu bya politiki uvuka iMasisi yakemanze iyo nkunga ya MONUSCO ,kuko uhereye na mbere izi ngabo za UN zagiye zivuga ko nta bikoresho bihagije zifite byatuma zirwana na M23 ,aha hakibazwa impamvu izi ngabo zemeye gufasha FARDC kurwana na M23 habura ukwezi kumwe ngo zisubire iwabo.
Bwana Innocent Gasimba yagize ati :nta bufasha dukeneye bwa MONUSCO tugikeneye ahubwo icyo tunasaba nuko bahambira utwabo bagataha ,urabona inkambi zuzuye impunzi zakuwe mu byabo n’intambara ese iyo MONUSCO yabagahehe,nibareke utwo duhenda bana.
Aganira n’itangazamakuru Lt.Col Ndjike Kaiko Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’amajyaruguru akaba n’Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yabwiye Rwandatribune ko MONUSCO ari umufatanyabikorwa wa FARDC ,kandi ko abaturage bagomba kwizera ibikorwa byayo irigukorana na FARDC.
Niyonkuru Frora