Havuzwe iby’umusilikare wa FARDC waturutse munsi y’ikigo cya MONUSCO akagenda arasa amasasu menshi yerekeza mu Rwanda,akumirirwa kure n’inzego z’umutekano z’uRwanda
Mu masaha ya satanu n’igice mu mujyi wa Goma hunvikanye urufaya rw’amasasu rwaraswaga n’umusilikare wa FARDC ubarizwa muri Batayo Hiboux Special Force,uyu musilikare akaba yarasaga ava munsi y’ikigo cy’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO yerekeza k’umupaka muto wa Petite Bariyeri.
Isoko ya Rwandatribune iri goma ivuga ko uyu musilikare yasanganijwe amasasu impande n’impande akaba ari amasasu yavaga ku ruhande rw’uRwanda agamije kumukumira kugirango atarasa ikivunge cy’abaturage,ku ruhande rw’ingabo za Leta FARDC nabo baje kuhagoboka bamuta muri yombi aho arimo guhatwa ibibazo n’urwego rw’ubutasi rwa DEMIAP rukorera iGoma.
Umwe mu bakozi b’ishami ry’ubugenzacyaha bwa gisilikare muri Goma utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko uyu musilikare basanze yari amaze kunywa urumogi,akaba ariyo mpamvu yamuteye kurasa aho abonye aha rero bakaba bakimukoraho iperereza.
Aya makuru yaba ku ruhande rw’ingabo z’uRwanda na Congo ntacyo barayavugaho twashatse Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyaruguru Lt.col Ndjike Kaiko ngo agire icyo abivugaho k’umurongo wa telephone ye ngendanywa ntibyakunda kugera ubwo twandikaga iyi nkuru.
Uwineza Adeline
Rwandatribune