Abanyekomngo batuye mu mujyi wa Goma, bari gutegura imyigaragambyo yo kwamagana ingabo zihuriweho n’Ibihugu by’Abafurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umnutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma, avuga ko Ubuyibozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwamaze guha uburengnzira abifuza gukora iyo myigaragambyo ,biteganyijwe ko ishohora gutangira kuwa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023.
Ni nyuma y’aho abatuye mu mujyi wa Goma ,baheruka gusaba Ubuyobozi bw’intraya ya Kivu y’Amajyaruguru, kubaha uburenganzira bakajya mu mihanda gukora imyigarambyo ituje ,igamije kwamagana ingabo za EAC.
Aba banyekongo, bashinja ingabo za EAC kutagaba ibitero ku Mutwe wa M23 nk’uko bari babyiteze , ahubwo zikaba zararemye zone tampo k’Ubutaka bw’igihugu cyabo.
Bakomeza bavuga ko izi ngabo, zirimo kwambura DRC ubusugire bwayo, bitewe n’uko FARDC n’Ubutegetsi bw’iki gihugu batemerewe kugenzura uduce M23 yavuyemo, ahubwo ko tugomba kujya mu bugenzuzi bw’ingabo za EAC.
Bongera ko ikigamijwe ,ari ugufasha umutwe wa M23 gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisition (Gucamo DRC ibice).
Aba Banyekongo, banashinja ingabo za EAC kubabeshya ko M23 yamaze kuva muri Kibumba na Rumanga, mu gihe bo bemeza ko Abarwanyi b’uyu mutwe bakigaragara muri utwo duce ,ibintu bafata nk’ubugambanyi.
Kubirebana n’iyi ngingo,Ubuyobozi bw’ingabo za EAC buvuga ko ibitangazwa n’Abanyekongo ari ibinyoma kuko uduce twose M23 yavuyemo arizo zitugenzura kandi ko uyu mutwe watuvuyemo k’umugaragaro.
#ndi umusomyi winkuru zanyu burimusti
mbakundirako mutugezaho amakuru y’ingenzi kandi kugihe ,
Ariko munyemerere mvuge nakakantu :
* Claude uzajye usomakenshi inkuru wanditse mbere yokuyirekura hafiyi nkuruzose ukora zibazirimo amakosa ( urasa imbogocyanee)
byakosowe kandi ntibizongera.