Mu kiganiro Dr Frank Habineza yakoze kuri uyu wa kane muri space yo kuri X (yahoze ari Twitter) cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku miyoborere na demokarasi mu Rwanda, uyu muyobozi w’ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rya RPF inkotanyi, yagaragaje ko ishyaka rya Green Party rifite byinshi rishingiraho ryemeza ko rizatsinda amatora ya perezida wa repubulika nay’abadepite.
Muri iki kiganiro Habineza yabajijwe inyungu azakura mu kwiyamamaza ku mwanya umwe wa Perezida wa repubulika, mu gihe amategeko amwemerera kwiyamamaza no ku mwanya wa Depite, avuga ko yabihisemo kubera ko umurimo wa perezida utabangikanywa nuwo kuba Depite.
Yagize ati: “Amategeko hano mu Rwanda ntiyemera ko umwanya wa perezida ubangikanywa nundi mwanya, ntabwo rero waba perezida ngo ube na Depite amategeko ntabyemera,nicyo cyatumye dufata icyo cyemezo.”
Muri iki kiganiro yagarutse no kubyo green party yakoze ikigera mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yaba umutwe w’abadepite ndetse na sena .
Aho yavuze ko bakoze uko bashoboye bakamagana amasezerano y’izanwa ry’abimukira bava mu Bwongereza ngo bazanwe mu Rwanda,ko baharaniye iyongerwa ry’umushahara wa mwarimu,kongera amafaranga ahabwa umunyeshuri wabonye amanota yo kwiga muri kaminuza ya leta (frais de bourse)ko kandi baharaniye ko imisoro ku mutungo utimukanwa ugabanywa ,kandi basaba ko hahindurwa n’itegeko ry’ubutaka ibyo byose bikaba byaragezweho kubera ubuvugizi bwabo.
Akaba yanagaragaje ko opozisiyo yo mu Rwanda itandukanye n’iya Uganda kuko n’amateka y’ibi bihugu atandukanye .
Atanga urugero ko muri Uganda habaye intambara ariko mu Rwanda hakaba harabaye icyaha ndenga kamere cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ,ko na oposisiyo zikwiye gutandukana kuko politike nayo ishingira ku mateka y’igihugu, akomeza avuga ko atakitwara nka Julius Marema wo muri Afurika yepfo, ko n’ubwo ari muri opoZisiyo akwiye kubaha n’amateka y’igihugu, akavuga ko amashyaka yariho mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yakoze nabi cyane ku buryo ibyo bikomere abanyarwanda bakibyibuka.
Yanagaragarije abitabiriye icyo kiganiro ko afite icyizere cyo kuzatsinda amatora ya perezida ashingiye ku kuba ishyaka rya Green Party riri kurangiza gushyiraho inzego zihagararira ishyaka mu byiciro byose, uhereye ku karere ukagera ku rwego rw’igihugu.
Agaragaza ko bamaze gushyiraho urugaga ry’urubyiruko mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, kandi ko na komite yarwo yamaze gutorwa ku rwego rw’igihugu, hakaba hamaze gushyirwaho urugaga rw’abagore mu ntara eshatu, hakaba hatahiwe umujyi wa Kigali n’intara y’amajyepfo, mu kwezi kw’ukuboza bakaba bazakora kongere y’abagore ku rwego rw’igihugu bagatora ababahagarariye ku rwego rw’igihugu.
Avuga ko ibyo byose rero bimuha icyizere cyo kubona amajwi aruta ayo yabonye mu mwaka wa 2017 ,akavuga ko kandi bamaze gutegura manifesto y’ishyaka izabafasha gutsinda ku myanya y’abadepite ndetse no ku mwanya wa perezida wa repubulika.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rifite imyanya itatu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aho mu mutwe w’abadepite harimo Dr Habineza frank na Ntezimana Jean Claude ,naho mu mutwe wa sena hakaba harimo Mugisha Alexis watowe n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, kandi iri shyaka rikaba riri mu mashyaka yamaze gutangaza ko azitabira amatora ya perezida wa repubulika,azaba mu mwaka utaha wa 2024.
Mucunguzi obed.
Rwanda tribune.com