Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera Ibidukikije mu Rwanda Green party ryangiwe gukora inama n’imwe mu mahoteri yo mu ntara y’iburasirazuba muri Kayonza bisaba ko umuyobozi waryo yiyambaza ubuyobozi bw’Akarere.
Iyi hoteri yitwa MIDLAND MOTEL Kayonza, yakiriye amafaranga y’iri shyaka ibihumbi 300 000frw mu minsi ishize,babasigaramo ibihumbi 100 000frw yagombaga gutangwa ku munsi wo gukora inama, kuko bari baciwe ibihumbi 400 000frw ariko uyu munsi abarwanashyaka bahageze bangirwa kwinjira banabwirwa ko badashobora kuhakorera inama, ndetse babamenyesha ko barabasubiza amafaranga bari babahaye.
Dr Frank ubwo yatangizaga inama y’urubyiruko rw’intara y’ibuarasirazuba muri Kayonza
Uyu muyobozi yahise abwira umuyobozi w’ishyaka Green party ati” muratwihanganira twari twagize ngo ni Campany ariko twasanze ari ishyaka kandi twe ntabwo twakira amashyaka, ubwo rero twahisemo kubasubiza amafaranga yanyu.”
Abayobozi basobanuriye urubyiruko intego y’ishyaka kandi barusaba gukora cyane
Ibi byose byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena, umunsi nyine iri shyaka ryari ryagennye ko riri bukorane inama n’urubyiruko rw’iri shyaka rukomoka mu ntara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’irishyaka Dr Frank Habineza yahise yitabaza ubuyobozi bw’akarere ka kayonza, hanyuma umuyobozi w’akarere bwana Nyemanzi Bosco ahita ahamagara, ubuyobozi bw’iyi Hoteri hanyuma bahabwa uburenganzira bwo gukora inama.
Nyuma y’igikorwa cyiza umuyobozi w’akarere yari amaze gukora,Dr Frank Habineza yahise yandika kuri Twitter ati “ turashimira Mayor w’akarere ka Kayonza bwana Bosco Nyemanzi kuba yakoze ibishoboka byose ngo inama ibe.”
Iyi nama yanatorewemo abahagarariye abandi muri iyi ntara mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.urubyiruko rwatoye abaruhagarariye
The Democratic Green party of #Rwanda president having active interactions with the youth during the training exchanging their views and ideas about democracy among others. @Drfrankhabineza @RwandaEast @KayonzaDistrict pic.twitter.com/5jR5fl5svn
— Democratic Green Party of Rwanda 🇷🇼 (@DemGreenPartyRw) June 17, 2023