Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, bavuga ko batotezwa bakanahohoterwa birimo gufatwa ku ngufu, gucibwa intege aho bagiye gushaka akazi ,guhezwa no kubwirwa amagambo asesereza, gutambwa igitambo mu bapfumu bitewe n’imiterere y’uruhu rwabo bibaviramo kubaho bigunze ubuzima bwabo bwose.
Ababana n’ubu bumuga bakomeza bavuga ko abantu benshi babafata ku ngufu bafasha kubona amahirwe cyangwa abashaka gukira indwara za karande n’ibyorezo baba bategetse n’abapfumu, abandi bakabategeka kuryamana n’amashitani ariyo ntandaro y’ihohoterwa bakorerwa bigatuma bahora bigunze batibona muri sosiyete nyarwanda.
Uwiringiyimana Joselyne, umubyeyi w’imyaka 30 , ufite ubumuga bw’uruhu, avuga ko akivuka Nyina umubyara yari yamutanze mu bapfumu ariko Imana igakinga akaboko ntatambwe, kuri ubu avuga ko yakuze atotezwa bigatuma bimugiraho ingaruka.
Hakizimana Nicodem , umuhuzabikorwa wa OIPPA ( Organization, Integration and Promotion of People with Albinism) avuga ko kugira ngo iyo myumvire y’abaturage ihinduke, Leta y’u Rwanda igomba kugira icyo ikora abafite ubumuga bw’uruhu bakarindwa ihohoterwa bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kurinda ihohoterwa.
Akomeza Avuga ko bashyize imbaraga mu gukora ubuvugizi ku ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa agasaba abafite ubwo bumuga ko bagomba kubigiramwo uruhare, batangira amakuru ku igihe , igihe Hari ugiye cyangwa kubakorera ihohoterwa iryari ryo ryose.
Hakizimana agira ati “Intego dufite ni iyo ugukora ubuvugizi no guhindura imyumvire y’abaturage ku bafite ubumuga bw’uruhu , aho ihezwa mu miryango hari aho rikigaragara cyane n’ubwo bitakiri nka mbere, byose ni ukubera imbaraga Leta igenda ibishyiramo n’indi miryango itegamiye kuri Leta ifasha abafite ubumuga muri rusange. Ibi ntabwo twabyigezaho twenyine, ahubwo ni uko dufite igihugu kitureberera”.
Abo bantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wakurikiranye ikibazo cyabo cyo kubura amavuta, abu bakaba barayegerejwe kandi bakayabona ku bwishingizi bwa Mituweri. Ngo Mbere icupa ryaguraga amafaranga ibihumbi 13 kandi mu kwezi hakenerwa amacupa abiri, ubu ayo mavuta ngo yagejejwe mu bigo Nderabuzima bibegereye ku giciro gito, aho uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akaba afite mituweri amacupa abiri ayabonera ku giceri cya 20 avuye ku bihumbi cumi na bitatu bajyaga bishyura ku icupa rimwe.
Uwo mu cyiciro cya kabiri ahabwa ayo mavuta ku mafaranga y’u Rwanda 200, mu gihe uwo mu cyiciro cya gatatu ayabona atanze amafaranga 320.
Imbogamizi abafite ubumuga bw’uruhu bahura nazo
Mu burezi harimo kutabona neza ku kibaho, kutabona umwanya wo kwicara imbere ku bana bafite ubumuga bw’uruhu, kubura indorerwamo zibafasha kureba ku kibaho, kutongererwa umunya mu gihe cy’ikizamini, kwitwa amazina abapfobya no guta ishuri biturutse ku bibazo bitandukanye.
Ibindi bibazo bahura nabyo ni ibibazo by’amaso bituma batareba neza, kureba imirari, gutinya kureba mu rumuri, kutareba ibiri kure, guhabwa akato kubera isura y’uruhu rwabo, kwitwa no amazina adakwiye .
Abafite ubumuga bw’uruhu ku isi yose nibura umwe (1) mu bantu 20,000 (1:20,000) aba afite ubumuga bw’uruhu, naho muri Afurika umuntu umwe (1) mu bantu hagati ya 5,000 na 150,000 aba afite ubumuga bw’uruhu.
Mu Rwanda umubare w’abafite ubumuga bw’uruhu ntabwo uzwi neza ariko barahari. Mu ibarura ryo mu mwaka wa 2020 ryagaragaje ko mu gihugu Hari abasaga 1238.
Kugeza ubu Umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda,(Rwanda Albinism Network) ugizwe n’Abagabo 115 n’ abagore 112
Nkundiye Eric Bertrand