Abantu bamwe na bamwe ntibakijya gusenga nyuma yuko haje gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, gusa insengero zemerewe ngo nazo zashyizeho amananiza ku ba kirisitu.
Mu Rwanda zimwe mu nsengero ntizigihurirwamo ngo zisengerwemo nk’uko byari bisanzwe nyuma Yuko bigaragaye ko hari akajagari mu nsengero ahanini zitujuje ibisabwa.
Insengero zirenga 600 nizo zafungiwe imiryango nyuma yo gusangwa zitujuje ibisabwa aho urusengero rugomba kuba rufite umurindankuba, umureko ufata amazing ndetse n’ikigega, kuba rufite parikingi, inyuma bidasakuza( sound proof) byumwihariko umuntu uyobora urusengero agomba kuba yarize.
Nyuma yo gufunga zimwe mu nsengero ariko izujuje ibisabwa zigakomeza gusengerwamo Abakirisitu bavuga ko byabazaniye ibibazo bikomeye.
Umwe mu bagize icyo batangaza maze agira Ati” kuva insengero zifunze amatorero amwe n’amwe nka ADEPR bari gusaba amafaranga y’umurengera abashaka gusezerana”.
Akomeza avuga ko kubera izo mpinduka ibiciro byari bisanzweho byongerewe aho hari abari gusaba agera ku 70 000 Kandi usanzwe uri umukirisitu w’iryo dini.
Muri izo nsengero zose zafunzwe harimo izasengeraga ku misozi, mu mazi, mu buvumo n’ahandi.
Icyitegetse Florentine
Rwanda Tribune.com