Biteganyijwe ko kuri uyu wa 7 Werurwe 2023, umutwe wa M23 uraza guhagarika imirwano no gutangira gusubira inyuma uva mu bice wigaruriye ,nk’uko wabitangaje kuwa 3 Werurwe 2023 imbere ya Perezida wa Angola Joao Lourenco, uheruka guhabwa inshingano na AU zo gukomeza kuba umuhuza mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda,Nairobi n’indi iheruka gufatirwa mu nama ya AU kuwa 17 Werurwe I Addis Abeba muri Ethiopia.
N’ubwo M23 yemeye ko irazaga guhagarika imirwano, benshi bemeza ko uyu mutwe ushobora kuba warabivuze mu magambo gusa, ariko kubishyira mu bikorwa bikaba biri buze kugorana hashingiwe ku miterere y’ikibazo n’imyitwarire ya buri ruhande rurebwa n’iki kibazo .
Si ubwambere kandi iki gikorwa cyaba kibaye, kuko no mu minsi yashize M23 yatangaje ku mugaragaro ko ivuye muri Kibumba na Rumangabo ,ariko imirwano yarakomeje ndetse uyu mutwe urushaho kwigarurira ibindi bice.
Ihurizo rya mbere rikomereye M23 mu gihe yahagarika imirwano, n’uko FARDC n’abafatanyabikowa bayo barimo FARDC,Nyatura n’imitwe itandukanye ya Mai Mai bagaragaraje kenshi ko batiteguye guhagarika iyo mirwano nk’uko yanabigaragaje ubwo yarekuraga Kibumba na Rumangabo.
icyo gihe,M23 yatangaje ko iri kubahiriza imyanzuro ya Nairobi na Lunda mu rwego rwo gushakira DRC amahoro, nyamara ngo FARDC n’abafatnyabikorwa bayo bakomeje kuyigbaho ibitero.
Ibi kandi ibyakunze gushimangirwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abandi basirikare bakuru ba FARDC, aho badasiba kugaragaza ko bazaruhuka ari uko batsinze M23 binyuze mu ntambara ndetse ko nta biganiro bateze kugirana nayo kuko ari umutwe w’iterabwoba.
Mu gihe M23 yemeye ko ko iza guhagarika imirwano kuri uyu wa Kabiri, nta kimeneyetso na kimwe ubutegetesi bw’i Kinshasa buragaragaza cyangwa se ngo bugire icyo butangaza ,ko nabwo buraza guhagarika ibitero FARDC imaze iminsi igaba kuri M23.
Ku geza ubu, gahunda ya FARDC ni ukurwanya M23 no kuyambura uduce twose yigaruriye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane ko no mu minsi yashize ,FARDC yazanye abandi barwanyi baturutse mu mutwe uzwi nka’’Wazalenda” biyongera ku yindi mitwe y’inyeshyamba iri kuyifasha kurwanya M23.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma, avuga ko muri iyi minsi FARDC ikomeje kuzana intwaro nyinshi kandi zikomeye no gusaba abasirikare bagiye k’urugerero kugaruka mu ngabo, mu rwego rwo gutegura ibitero byo kwambura M23 uduce yigaruriye binyuze mu ntambara.
Mu gihe M23 ivuga ko iraza guhagarika imirwano, FARDC yo ikomeje gutegura intambara no gutegura ibitero simusiga bigamije kwisubiza uduce yatakaje.
Benshi bemeza ko guhagarika imirwano, byagerwaho mu gihe impande zombi zihanganye zabanza kugirana ibiganiro zikagira ibyo zemeranyaho ndetse buri ruhande rukanyurwa n’ibyo rusaba, ibyo guverinoma ya DRC idakozwa na gato .
Haribazwa kandi ukuntu M23 ,iraza guhagarika imirwano mu gihe abo bahanganye biteguye gukomeza kuyigabaho ibitero.
M23 , yakunze kuvuga kenshi ko ariyo isabwa kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhagarika imirwano yonyine ,ariko izindi mpande zirimo ubutegetsi bwa DRC n’imitwe yitwaje intwaro ntigire igitutu ishyirwaho bituma ikibazo kidakemuka.
Twibutse ko ku ejo kuwa 6 Werurwe 2023 habura umunsi umwe gusa ngo igihe M23 yatanze kigere, imirwano nibwo yarushijeho gukomera muri teritwari ya Masisi na Rutsuru ndetse kuri uwo munsi,M23 yongeye kwigarurira utundi duce turimo Kirima na Kibirizi muri teritwari ya Rutshuru.
Benshi mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bashyigikiye M23, bavuga ko mu gihe uyu mutwe wakwemera gusubira inyuma ukarekura ibice byose wigaruriye Guverinoma ya DRC itaracyemura ikibazo cy’impunzi , guhagarika imvugo z’urwango ,ubwicanyi n’ihohoterwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’batutsi, byarutwa n’uko wahagarika intambara ntuzongere no kuyishoza ukundi kuko ibyo urwanira byaba bidasobanutse.
None se Government ntiyatangaje ko itazashyikirana na m23? Ibyo igomba kubigenderaho. Itange Masisi isigarane Rutchuru nabyo biraba ari intambwe. Ariko ntitange Bunagana na Ishasha. Nibanga izamanukire Goma kama mbaya! Option ya 2 ni ugushaka Amaboko igakomereza aho igeze ikitwaza itangazo rya government yatanze ikiba kikaba. Asmara, ethios, Kaguta, Qatar, Israel, Jordani, china, Iran etc…. Kivu yose igafatwa hagendewe no kuri Minembwe!!!!!!!!. Niba ari nta maboko hakoreshwe 1. Nibayiganza yambukane ibyayo isigarane bake sabyinyo, DRC nitubahiriza Ubwo bibe gutangirira kuri zero. Ariko yitwaze itangazo rya Government kuko riri official kama mbaya! Leta ibanze irikureho!
Turi kumwe kdi turabakunda n’Uwiteka arabakunda. Uwiteka ashyireho inzira mu izina rya Yesu Amen.
Ntampamvu yo kujenjekera bariya bicanyi(FDLR,FARDC) niba barahisemo umuriro reka bawote naho akohanze kaza imvura ihise, mw’ibukeko nomuri 1994 Abatutsi batsembwa mu Rwanda amahanga yarasakuje ngo imishikirano……..ariko byarangiye Nyirumupfu ariwe ufashe ahanuka(RPF) Dear brothers twarishwe bihagije M23 muhagarare kuri bake basigaye kd iya rokoye abatutsi bake basigaye 1994 n’abandi izabarokora
harakabaho M 23