Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gakenke bavuga ko kuba nta mubyeyi ucyemererwa guhana umwana akoresheje inkoni bituma abana bigira intakoreka mu miryango bikaba binaviramo bamwe guhitamo kwibera mu muhanda.
Aba babyeyi bavuga ko bamwe mu bayobozi bababuza guhana abana bakoresheje akanyafu kuko byitwa icyaha cyo guhohotera umwana.
Umubyeyi twise Nyiramana ku mpamvu zo kudatangaza amazina ye atuye mu murenge wa Kivuruga, Akagari ka Sereri, umudugudu wa Kivuruga .
Uyu afite imyaka 47. Yabyaye abana barindwi. Umukobwa we wa gatanu yabyaye afite imyaka 15. Ku myaka 12, yavuye iwabo ajya gushaka akazi ko mu rugo mu mujyi wa Musanze. Nyuma yaje kunaniranwa n’umukoresha we ahitamo kujya kwicuruza ni bwo yatewe inda n’umusoze w’umukanishi wari ufite imyaka 28.
Yasubiye iwabo afite inda y’amezi umunani arabyara. Umwana agize imyaka itatu arongera asubira kwicuruza, asama indi nda, arongera arataha.Nyuma y’imyaka ibiri uyu abyaye, murumuna we na we yatwaye inda afite imyaka 17.
Umubyeyi wabo avuga ko uwo mwana afite ingeso yo gutaha hejuru ya saa mbili z’ijoro .Bigitangira (atarasama) umubyeyi ngo yageragezaga kumukangara hakaba n’ubwo ashatse kumuhanisha inkoni. Ariko umwana w’umukobwa akamubwira ko nta burenganzira afite bwo kumukubita ndetse akajya kumurega mu nzego z’ubuyobozi kuburyo ngo hari igihe yigeze gutaha aherekejwe n’inkeragutabara ngo zimurinde ibihano by’umubeyi we.
Agira ati”Kuri iyi Leta ntiwafata inkoni ngo ukubite umwana wafungwa. Ujya kumuhana agahita ajya kuzana inkeragutabara bati vuga ukuntu urimo gutoteza umwana wawe…nawe ukareba guhagarara imbere y’ubuyobozi aburana n’umwana wawe ufite inshingano zo kurera ugasanga biteye isoni.”
Nyiramana yongeraho ko kera bo bakibyiruka umubyeyi yashoboraga guhana n’umwana utari uwe igihe amusanze mu makosa. Ariko kuri iki gihe ngo ni ibidashoboka.
Agira ati” Ntiwabona uwawe yakunaniye ngo urashobora uw’abandi? N’iyo ugerageje aratinyuka akakubwira ngo umukobwa wawe we si indaya?”
Uwo twise Mukeshimana nawe ni umubeyi. Avuga ko ubuyozi bwadohotse kubijyanye no kubuza ababyeyi guhana abana kuko ugerageje byitwa guhohotera umwana.
Agira ati:” Nta mubyeyi ukivuga, umwana ataha bwije wamubaza akihutira mu basirikali…urumva ko ari ikibazo n’ubuyobozi bukuru bwadufasha gusobanukirwa tukamenya uburyo twahana abana. Ubwo niba ukangaye umwana ngo wamuhohoteye! Ese guhohoterwa ni ukugira gute? Ese bipimwa bite ku buryo bigera aho uburana n’umwana imbere y’inkeragutabara.”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias avuga ko nta tegeko rihari ribuza umubyeyi guhana umwana akoresheje akanyafu. Gusa ariko avuga ko kuganiriza umwana bikwiye gushyirwamo imbaraga kurushaho.
Agira ati”Nk’iyo umwana agiye mu mashuri makuru usanga ababyeyi barabaterereye abarimu, ntabwo bagikoresha nshingano bafite mu kurera abana. Ati “Nyamara, kuganira n’umwana ukanamushyiraho igitsure bimufasha kugendera munzira nziza.”
Mu nama y’umushyikirano wa 2018 umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Kagame Paul yavuze ko umwana ufite imyitwarire mibi akwiye guhanwa byaba ngombwa akanyuzwaho akanyafu kugira ngo ababyeyi birinde kurerera igihugu ibirara.
Yagize ati“Kera umubyeyi yafataga umunyafu agatsibura. Ubu mwagiye muri ya majyambere ari aho abyinirira buri kintu cyose…akana katumva kigize ikirara uragatsibura naho iyo ukaretse gutyo wororamo ikirara. Murashaka kubyara no kurera abana b’ibirara mukabana nabo…? Ni ko mushaka kurerera igihugu?”
Rwamungu Gumira Gilbert, umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ibigo ngororamuco, NRS, avuga ko kuri ubu habarurwa abantu 8930. Muri aba harimo abari mu bigo ngororamuco by’agateganyo 3861, abari i Wawa ni 3820, abari i Gitagata (Ahajyanwa ab’igitsina gore) ni 192, naho mu bigo by’abikorera harimo 1061.
Rwamungu avuga ko mu kwezi kumwe ikigo cya i Wawa cyonyine gitwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 80 ku byo kurya, kunywa no kuvuzwa.Aya mafaranga akaba ashobora kugabanyuka agashirwa mu bindi ababyeyi baramutse bagize uruhare mu burere bwiza bw’abana babo.
Umukobwa Aisha