Martin Fayulu, Moise Katumbi, Jean Marc Kabund na Frank Diango biteguye kubiza icyuya Perezida Felix Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu mwaka utaha wa 2023
Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri RD Congo yegereje , ubu hatangiye kugaragara abanyapolitiki bakomeye muri icyo gihugu bavuga ko biteguye guhatanira uwo mwanya by’umwihariko guhigika Perezida Felix Tshisekedi mugihe yaba yongeye kwiyamamaza.
N’ubwo abakandi kuri uwo mwanya bashobora kuba benshi kugeza ubu yaba Martin Fayulu, Moise Katumbi, Jean Marc Kabund na Frank Diango bakomeje kugaragaza ko uwo biteguye guhangana nawe bikomeye ari Perezida uri ku butegetsi muri iki gihe nawe ushobora kuzongera kwiyamamariza manda ya Kabiri.
Ubu binyuze mu mbwirwaruhame n’ibiganiro mu bitanagazamakuru bitandukanye aba banyapolitiki b’Abanyekongo bose, barimo guhuriza ku kintu kimwe aricyo kunenga politiki ya Perezida Tshisekedi yaba muri Diporomasi mpuzamahanga n’umutekano wa DR Congo ari nako bahuriza ku kugaragariza abaturage ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bujegajega bakanabushinja kutuzuza ibyo bwabasezeranyije ubwo yatorerwaga kuyobora DR Congo muri manda ye ya mbere mu 2019.
Ikindi kandi n’uko bano bagabo babashije kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bikaba byaratumye, guhera mu mwaka ushize wa 2021 abaturage b’Abakongomani baragaragaje gutakariza ikizere Perezida Felix Tshisekedi mu gihe bo bakomeje kwigarurira imitima y’Abakongomani benshi.
Haravugwa kandi y’uko bose uko ari bane bashobora kwishyira hamwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2023 kugirango bahangane na Antoine Felix Tshisekedi
Hategekimana Claude