Kuva aho umutwe wa M23 utangiriye kotsa igitutu ubutegetsi bwa DRCongo ,Abanyapolitiki batandukanye muri DRCongo bongeye kuzamura amajwi ku kiswe” Balkanisation” arinako bagihuza n’urugamba umutwe wa M23 watangije muri iki gihugu.
igitekerezo cya Balkanisation kimaze igihe mu mitwe y’Abanyekongo.
Nyuma ya Martin Fayulu, Kardinali Fridolin Ambongo wa Kinshasa, Denis Mukwe n’abandi banyapolitiki b’Abanyekongo bakunze kumvikana, bashira mu majwi abanyekongo bavuga ikinyarwanda ko bari mu mugambi wa Balkanisation( kwigenga kw’intara ya za Kivu) mu Burasirazuba bwa DRCongo .
Aya majwi yongeye kugaruka muri ibi bihe M23 yongeye kubura imirwano.
Vuba aha kuwa 23 Kanama 2022 Lt Gen Ndima Constante umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ari kumwe n’umudepite mu nteko Ishingamategeko ya DRCongo Elvis Mutiri Wa BASHARA , mu mugi wa Goma bumvikanye bavuga ko igitekerezo cya Balkanisation kimaze imyaka myinshi ndetse ko ubu kiri gushirwa mu bikorwa na M23 umutwe ugizwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda .
Nk’uko bimaze kumenyerwa ,banemeza ko uyu mugambi ushigikiwe n’u Rwanda na Uganda bashinja gutera inkunga M23.
Bagize bati:” umugambi wa Balkanisation umaze imyaka myinshi, ariko ubu uri gushirwa mu bikorwa na M23 ibifashijwemo n’uRwanda na Uganda. Kugirango uwo mugambi utazagerwaho abaturage n’abanyapolitiki tugomba gushira hamwe tukabirwanya twivuye inyuma.”
N’iki kihishe inyuma yo guhuza M23 n’uyu Mugambi?
Abanyapolitiki mu RDC bahisemo kubiba urwango ku banye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’andi moko y’abanyekongo . iyi mitekerereze yongeye kumvikana vuba aha ubwo umutwe wa M23 wigaruriye bunagana n’utundi duce tugize Teritwari ya Rutshuru.
Mugihe umutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira no kwishira ukizana by’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakunze kudahabwa agaciro kimwe n’Andi moko n’ubutegetsi bwa DRCongo uko bwagiye busimburana, ndetse izi mpamvu zikaba zitangiye guhabwa agaciro no kumvikana ku Ruhando Mpuzamahanga ,nk’uko vuba aha, ONU iheruka gusaba DRCongo gushira abarwanyi ba M23 mu Ngabo z ‘Igihugu, Abanyepolitiki ba DRCongo batabikozwa ,barimo baragerageza kumvisha abanyekongo n’Amahanga ko impamvu M23 ivuga zatumye yongera kubura imirwno atarizo ,ahubwo ko ikigamijwe ari ugushira mu bikorwa gahunda ya Balkanisation babifashijwemo n’u Rwanda na Uganda .
Guhuza M23 n’umugambi wa Balkanisation bifatwa na benshi nk’iturufu iri gukoreshwa na Leta ya DRCongo, mu rwego rwo kumvisha abanyekongo n’imiryango mpuzamahanga ko ntakindi M23 igamije usibye gucamo DRCongo bice.
Aba banyepolitiki bemeza ko uyu mugambi M23 iwufashwamo n’uRwanda na Uganda ibihugu bakunze gushinja kuyitera inkunga bakabivuga, bashaka kugarriza abanyekongo n’Amahanga ko u Rwanda na Uganda bashaka kwigarura Uburasirazuba bwa RDC.
Benshi mu bakurikiye iki kibazo bemeza ko ntakindi aba banyapolitiki bagamije kitari , ukubiba urwango ku Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. guharabika no gusebya u Rwanda
Ikindi n’uko amagambo akomeje gukwirakwizwa n’abanyepolitiki n’abihayimana muri RDC, ku cyiswe ‘balkanisation’, ashobora kubyara ihohotera n’urwango rwibasira abantu badakomoka mu gihugu kimwe (Xenophobie).
kwibasira abanyarwanda cyangwa abandi banyamahanga, ahubwo hakabaho n’ibikorwa byibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari muri kariya gace.
Hari abatanze urugero ku banyamulenge, bavuga ko ari abantu baba muri Congo, bafite ubwenegihugu bwayo, bahari na mbere y’uko ibaho, ariko ugasanga hari abavuga ko abanye-Congo b’abanyamulenge batabaho ahubwo ari abanyarwanda bagiyeyo.
Ikiba kigamijwe hano n’ugutwerera urwanda ibyaha barushinja gushaka kwigarurira ubutaka bwa DRCongo mu burasirazuba bw’iki gihugu ariko bakirengagiza amateka y’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda batuye mu burasirazuba bwa DRCongo itarabaho.
Umunyamategeko akaba n’inzobere ku burenganzira bwa muntu, Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yigeze kuvuga ko , kuba u Rwanda rurimo gushinjwa ‘balkanisation’ ya Congo, bifite umuzi ku bakoze Jenoside bahungiyeyo bakabiba urwango, ku bantu bo kwa Mobutu na Habyarimana, badakunda u Rwanda kandi bagifite ababashyigikiye, bagamije kubiba urwango ku Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Igitangaje ni uko imvugo ya ‘‘balkanisation’’ no kuyihuza na M23 n’Urwanda ari ikirego kidafite ishingiro.
Aho gutanga ibisubizo by’ikibazo cya M23 N’indi mitwe yitwaje intwaro n’ibindi bibazo by’ugarije DRCongo, bishobora no gusunikira urubyiruko rudafite akazi kwishora mu byaha cyangwa kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro, abanyepolitiki bo muri DRCongo bahisemo gushyushya imitwe y’abaturage babo bakoresheje imitekerereze ishaje ya Balkanisation bakayihuza na M23, u Rwanda na Uganda.
Balkanisation iva he?
Iri jambo rikoreshwa kuva mu myaka ya 1830 ubwo ikitwaga ’empire Ottoman’ cyari giherereye k’umwigimbakirwa wa Balkan cyagiye gicikamo ibihugu birimo Ubugereki, Serbia, Bulgaria, Albania, Croatia, Macedonia …kugeza mu 2008.
yavuzwe bwa mbere muri Congo mu 1960 na guverinoma ya mbere yari iyobowe na Patrice Lumumba ubwo habaga ibikorwa byo gushaka kwigenga kwa Kasai na Katanga.
ku butegetsi bwa Mobutu habaye kugerageza kwigenga kwa Kasai, intambara ya Shaba, intambara eshatu za Moba, intambara y’i Bukavu, intambara ya ba Mulele.
Ibyo byose byatumaga abategetsi ba Congo icyo gihe kimwe n’ab’ubu ,bakomeza kuvuga ‘balkanisation'”.
Mu 1996 ubwo umutwe wa AFDL wa Laurent-Désiré Kabila watangiraga kurwanya Perezida Mobutu, uyu nawe yavuze ko Kabila ashaka ‘balkanisation’ y’uburasirazuba bwa Zaire abifashijwemo n’u Burundi, u Rwanda na Uganda.
Mu 1998 Laurent-Désiré Kabila amaze gushwana n’abamufashije kugera ku butegetsi ( Urwanda na Uganda) nawe yabashinje kwifashisha imitwe y’inyeshyamba mu gushaka gukora ‘balkanisation’ mu burasirazuba.
Perezida Kabila yashinjwe ‘Balkanisation’ na Mobutu nyuma nawe ayishinja abamurwanyaga
icyo gihe hari imitwe myinshi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRCongo, ku buryo amabwiriza n’amategeko ya leta ya Kinshasa hari aho atakoraga.
Abanyecongo ndetse na kiliziya gatolika barahagurutse, habaho ibiganiro by’amahoro no gusaba amahanga ko icyo kintu kitabaho igihugu kigakomeza kuba kimwe.
HATEGEKIMANA Claude