Nyuma y’amezi atatu Alpha Conde Perezida wahoze ari uwa Gwinea ari muri Leta Z’unze ubumwe z’Abarabu ,aho yari yaragiye kwivuza, kuri uyu wa Gatanu ushize yasubiye mu gihugu cye.
Alpha Conde ku myaka ye 84 , yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bayobowe na Col Mamady Doumbouya mu mwaka ushize wahise ufata ubutegetsi
Ihirikwa rya Conde ryakurikiye imyigaragambyo ikomeye yamagana manda ye ya Gatatu , ibintu abamwamagana bavugaga ko binyuranyije n’iteegeko nshinga
Alpha Conde kandi niwe wabaye Perezida wa mbere wa Guinea watowe mu nzira ya Demokarasi mu mwaka wa 2010
Yafungishijwe ijisho igihe gito, nyuma ava muri Guinea ajya IAbu Dhabi kwivuza muri Mutarama, irekurwa rye rikaba ryarakiye igitutu ubutegetsi bwa gisirikare bwokejwe n’umuryango wa Ecowas.
Kuri uyu wa Gatanu mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma iriho ubu y’agateganyo iyobowe n’abasirikare yavuze ko uwahoze ari Perezida azaguma muri Guinea igihe cyose ubuzima bwe buzaba bubyemeye kandi ubunyangamugayo n’agaciro bye bizakomeza kubungabungwa bitewe n’uko azakomeza kwitwara.
Abahiritse ubutegetsi bari bavuzweho kwanga kumureka ngo ajye hanze kwivuza bakeka ko habaho umugambi wo kongera guhirika inzego bari bamaze gushyiraho
Uwineza Adeline