Mu rubanza rw’amateka ku bwicanyi bwo ku wa 28 Nzeri 2009, kimwe mu bihe by’umwijima mu mateka ya vuba y’igihugu cya Guinea, umushinjacyaha yasabiye igifungo cya burundu uwahoze ari perezida, Captain Moussa Dadis Camara n’abandi bayobozi benshi.
Umucamanza Alghassimou Diallo yasabye ko ibimenyetso byashyirwa mu rwego rw’ibyaha byibasiye inyoko muntu binyuze mu bwicanyi, iyicarubozo, gushimuta no gufata ku ngufu nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Nyuma y’ubujurire bw’abavoka b’abaregera indishyi, ku wa kabiri, ubushinjacyaha nibwo bwari butahiwe gufata ijambo no kugaragaza ibirego byabwo, kuri uyu wa Gatatu ushize, mu rubanza rubera muri Guinea.
Umushinjacyaha rero yasabye igifungo cya burundu kuri Moussa Dadis Camara, ndetse n’abandi bantu benshi bagize uruhare mu gihe cy’ubwicanyi bwo ku itariki ya 28 Nzeri.
Abashinjacyaha batangiye basubira inyuma. Umwe muri bo yagarutse ku mateka, kuva mu bukoloni kugeza ku itegurwa ry’urubanza.
Ni amagambo maremare yo gutangiza bibutsa ko iki gihugu “ari umuryango”, kandi ko “nta Munya-Guinea uri hejuru y’undi”. Kubw’ibyo baboneyeho gusaba ko atazafungurwa ku mpamvu iyo ari yo yose mbere y’imyaka 30 mu cyo bita mu mategeko ‘une période de sûreté’.
Moussa Tiegboro Camara, wahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Abdoulaye Cherif Diaby, wahoze ari minisitiri w’ubuzima, Marcel Guilavogui, wari « protégé » wa Dadis muri kiriya gihe, Blaise Goumou, umwe mu bajandarume b’urwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, Claude Pivi, wahoze ari minisitiri w’umutekano wa perezida ndetse utarafatwa, bose umushinjacyaha yavuze ko bagomba gukatirwa igifungo cya burundu.
Rwandatribune.com