Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyategetse abatanga serivisi zo gucumbikira abantu, restaurants, utubari, utubyiniro, abatembereza ba mukerarugendo, ababayobora n’abategura ibikorwa bitandukanye, gushyiraho ahantu ho gukarabira intoki n’umuti wica udukoko twa mikorobe ‘alcohol’ wagenewe gusukura intoki.
Itangazo rya RDB rivuga ko ibi bizashyirwa ku nyubako zose ndetse no mu modoka z’abakerarugendo cyangwa abashyitsi kugira ngo habungabungwe ubuzima n’umudendezo w’abashyitsi n’abakozi.
RDB isobanura ko iri tangazo rirebana n’ingamba zemejwe zo kwirinda Coronavirus, zirimo gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza cyangwa gukoresha imiti yica udukoko ku biganza by’umuntu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeza ko nta Coronavirus irahagaragara ariko igashishikariza abantu bose kuyirinda bagira umuco w’isuku ahantu hose, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabuni kandi bakagira isuku y’ibiribwa.
Izindi ngamba zo kwirinda Coronavirus, ni uko mu gihe ukoroye cyangwa witsamuye upfuka ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro gasukuye ugahita ukajugunya ahagenewe guta imyanda hanyuma ugahita ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Wirinda gukora ku muntu uwo ari we wese ufite inkorora n’umuriro, ugateka inyama n’amagi bigashya neza mbere yo kubirya, ukirinda gukorakora ku nyamaswa zo mu ishyamba cyangwa andi matungo yororerwa mu rugo utambaye uturindantoki.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus urenga ku bihumbi 70 mu gihe abamaze guhitanwa nayo barenga 2700 aho iki cyorezo cyatangiriye mu mugi wa Wuhan mu gihugu cy’ubushinwa .
KAYIREBWA Solange