Frank Diango Umunyapoliki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,yatangaje ko kuba ONU iheruka gukomorera DRC ku birebana no kugura intwaro, atari insinzi yaturutse muri Diporomasi ya Perezida Felix Tshisekedi ,ahubwo ko ari insinzi ya Kiliziya gatorika.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru MCP ,frank Diango yavuze ko ubwo Abakoroni bashakaga gucamo DRC ibice bifuza ko intara ya Katanga ya kwigenga, uwo mugambi waburijwemo biturutse ku Banyekongo bahagurukiye rimwe bakabirwanya bivuye inyuma.
Akomeza avuga ko iki gikorwa, Abanyekongo bagifashijwemo na Kiliziya gatorika ifatanyije n’abarayiki b’Ababa porotesitanti bituma uwo mugambi uburizwamo.
Yongeye ko ibi bidashoboka muri ibi bihe by’Ubutgetsi bwa Tshisekedi , kuko Guverinoma ye nta bushake igaragaza mu kurwanya icyo yise”Balkanisation(Gucamo DRC ibice) nk’uko kiriziya gatorika yabigenje ku gihe cya Patrice Lumumba.
Kubwe ,asanga Perezida Tshisekedi ntacyo ashoboye ndetse nta n’icyo yagaragaje k’uburyo diporomasi ye ariyo yatumye DRC ikomorerwa ku birebana no kugura intwaro, ahubwo ko ari igitutu n’Ubushake Kiriziya gatorika yashize ku miryango mpuzamahanga.
Icyakoze, Frank Diango yashimye Perezida Felix Tshisekedi kuba yarahisemo kwifatanya n’Abaturage mu rwego rwo kurwanya umutwe wa M23 umaze igihe urwanira mu Burasirazuba bwa DRC.