Ahagana mu ma saa sita z’amanywa kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wari uje mu mahugurwa y’abajyanama b’ubuhinzi,yahohotewe n’Umugabo wiyita umuhanuzi udasanzwe imbere y’ibiro by’Umurenge wa Muhoza ntihagira umutabara.
Uyu musaza witwa Hategekimana Abouba yakubitiwe imbere y’Uhagarariye DASSO mu murenge wa Muhoza ,Celestin.
Uyu mugabo uvuga ko ari umuhanuzi, yitwa Bisamaza Dieudonne, abaturage bamuzi bavuga ko ari umuntu usanzwe ari muzima ndetse afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza n’amafaranga, ku buryo adakwiriye kuba yahohotera umuntu.
Ubwo Umunyamakuru wa Rwandatribune yaganiraga na Hategekimana Abouba yagize ati”Nkuko mwabibonye nkubitiwe imbere y’ibiro by’Umurenge mu mbuga yawo,nariniyiziye mu mahugurwa y’abajyanama b’ubuhinzi. Uyu mugabo unkubise simuzi rwose,nkubiswe Umukuru wa DASSO ndetse n’abagenzi be barebera ,mu by’ukuri ndenganiye imbere y’ubutabera, ntanumwe muribo ugize icyo abikoraho barebye nk’aho ntari ikiremwa muntu.”
Abouba Hategekimana yasoje agira ati”Mbajije uhagarariye DASSO impamvu nkubiswe barebera ambwirako ntakintu yari kubikoraho ngo kuko Umugabo unkubise ari umusazi. Nakomeje mubaza niba uyu unkubise bazajya bamurebera kugeza ubwo azica abantu. Celestin ansubiza ko gukubitwa nuriya ari nko kugwa mu cyobo”
Uyu Bisamaza Dieudonne wemeye kuganira na Rwandatribune avuga ko asengera mu Itorero rya ADEPR Bukane. Uyu mugabo usanzwe azenguruka mu mihanda yigisha ijambo ry’Imana yagize ati: “Umuntu mbwiye iby’Imana akampakanya ndakubita, ariko mukubita urushyi rumwe gusa,ndamukubise najye kundega”.
Yakomeje agira ati”Kuberako ari Imana ndikurwanirira mukubise DASSO zireba ariko ntawankoraho kuko Imana ibiziko ndi mukuri”
Uhagarariye DASSO mu mu murenge wa Muhoza Celestin yabwiye Rwanda tribune ko ntacyo yarigukora kubibaye kuko uyu Dieudonne ari umusazi,anemezako afite ibyangombwa byo kwa muganga. Gusa ahakanako atigeze abwira uwakubiswe amagambo amukomeretsa.Asoza avugako bagiye gukora umukwabu mu bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bakabajyana Indera.Anavugako uyu Dieudonne afunzwe inshuro zirenga enye bamurekura bityoko atarikwirirwa yiruhiriza ubusa amufunga cyangwa ngo amujyane kuri RIB ngo kuko naho ajyayo akabatesha umutwe.
Umwe mubaturange bari aho ku murenge yanenze abada DASSO kuko bashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu ariko umuturage akaba ahohotewe bene ako kageni barebera ati “Ibi ntibibaho mbibonye aha gusa”.
Elica Charlotte
Njye nayobewe akamaro ka DASSO mugihugu mbona police na basirikari mukazi naho DASSO bo sinzibyabo
Impamvu utazi akamaro ka DASSO ni uko uba mugatsiko k’abanenga gusa ariko ubundi ibikorwa bakora ni byinshi kandi birivugira
Uyu witwa Matsiko arwaye amaso niba atabona icyo DASSO bakora yagana muganga w’amaso, njye ndumuhamya w’ibyo bankoreye n’ubavuze nabi mufata nk’urwanya gahunda za Leta, se tromper est humain niba haba n’amakosa ni nk’undi yayakora
Muzehe Abouba ihangane kuba wahohotewe ntutabarwe