Serivise ya Noteri yakemuye ibibazo byinshi muri Serivise zihabwa abaturage kimwe mu bito byari bigize Manifesto y’Ishyaka DGPR muri 2018
Mu myaka ya mbere ya 2019 serivise ya Noteri wasingaga ku Karere cyakora biza guterwamo indi ntambwe izo nshingano za Noteri zongererwa abanditsi b’irangamimirere bari bafite ububashya bucagase.
Ubwo Ishyaka DGPR ryahatanaga ryasezeranyije abanyarwanda ko rizakora ubuvugizi byaba na ngombwa hagatorwa itegeko rishyiraho aba Noteri bigenga,kugira ngo byorohereze abaturage kubona serivise zihuse.
Muri Mutarama 2020 niho hasohotse itegeko ngenga rya Minisitiri w’ubutabera No: 29 — 8º ryemerera avoka, ba noteri,n’abandi banyamategeko b’umwuga bigenga,kuba batanga serivise za Noteri mu gihugu.
Umunoteri wikorera mu bijyanye n’ubutaka afite ububasha bwo kwemeza no guhamya inyandiko z’irage ku mutungo utimukanwa n’inyandiko zizitesha agaciro zakozwe na bene zo; kwemeza no guhamya amasezerano y’ihererekanya ry’ubutaka kimwe n’undi mutungo utimukanwa uri ku butaka bikozwe binyuze mu izungura, impano, umurage, umunani, ikodeshwa, igurishwa, iyatisha, ingurane, inshingano yo gutanga inzira ku butaka bw’undi bituruka ku miterere y’ahantu, gutiza ingwate; kwemeza no guhamya amasezerano y’ubufatanye ku nyubako ihuriweho n’abantu barenze umwe; kwemeza no guhamya izindi nyandiko zijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka zateganywa n’amategeko.
Aba ba noteri bikorera bakaba bafite ububasha mu gihugu hose, bitandukanye na noteri w’ubutaka ba leta mu mirenge bagiraga ububasha mu mirenge bakoreramo honyine.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune