Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 27/4/2020, Perezida Kagame Paul yavuze ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe mu gihugu hose ku cyorezo cya Coronavirus bishoboka ko hari imirimo yakwemererwa gukora mu gihe igihe cya ‘Guma mu rugo’ cyaba cyongereweho iminsi.
Perezida Kagame yavuze ko hari inama y’abaminisitiri izaba muri iki cyumweru, ikareba imirimo imwe n’imwe yakomorerwa yiyongera ku y’ibanze yari isanzwe ikora.
Iyo mirimo ngo ni ishobora gukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda mu buryo busesuye ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19.
Muri iyi nama kandi ngo hazanarebwa iyatera ikibazo yaba iretse gusubikurwa kugira ngo iyi ndwara ibanze igabanuke mu baturage.
Ku italiki 21/3/2020 nibwo hafashwe umwanzuro wo guhagarika imirimo hafi ya yose no guhagarika imigenderanire mu gihugu hose.
Akazi karahagaze gakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga abakozi batajya mu kazi uko bisanzwe. Ubucuruzi nabwo bwarahagaze uretse ubw’ibanze nk’ibiribwa, imiti n’amabanki.
Perezida Kagame yavuze ko kubera ko ubukungu bwubakiye ku bantu n’ibikorwa bakora bityo ko ubukungu buzahazahungabana muri rusange. Aha yavuze ko izamuka ry’ubukungu ryari ryitezwe ko rizazamuka ku kigero cya 8% ubu bukaba buzazamuka ku kigero cya 3.3%.
Uretse ubucuruzi bwo mu gihugu imbere, Perezida Kagame yavuze ko hari no kurebwa uburyo haba ubufatanye n’ubucuruzi mpuzamahanga kandi ko abagize ibibazo mu bucuruzi bwabo hazarebwa uko bafashwa hashingiwe ku bibazo byihariye.
Inama y’abaminisitiri iheruka yari yemeje ko kuguma mu rugo byakomeza kugeza ku italiki ya 30/4/2020. Indi nama y’abaminisitiri rero Perezida Kagame yavuze ko izaterana muri iki cyumweru ikemeza niba igihe cyo kuguma mu rugo kizongerwa cyangwa niba abantu bazasubira mu mirimo nk’uko bisanzwe.
Cyakora yakwemeza kongera igihe cyo kuguma mu rugo, Perezida Kagame yavuze ko hazarebwa uko hari imirimo imwe n’imwe yafungurwa mu gihe cyo kuguma mu rugo.
UMUKOBWA Aisha