Minisiteri y’ubuzima yakuyeho ibikorwa byose byo gupimira umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ibikorwa byo gupima umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi “bitagikenewe kandi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.”
Rikomeza riti “Minisiteri y’Ubuzima irasaba abahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga, abategura gahunda zihuriza hamwe abantu benshi guhagarika ibikorwa byo gupimira umuriro aho abantu binjirira.”
“Minisiteri y’ubuzima iboneyeho kandi gushishikariza abanyarwanda gukomeza kwitabira kwikingiza byuzuye, harimo no guhabwa urukingo iwo gushimangira ku bujuje ibisabwa, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi kandi neza.”
Kugeza ubu abaturarwanda basaga 60% bamaze kwikingiza COVID-19 mu buryo bwuzuye.
Kugeza ubu abahawe urukingo rwa mbere ni miliyoni 8.8, mu gihe abahawe inkingo ebyiri ari miliyoni 8.0, mu gihe abahawe urukingo rushimangira ari miliyoni 2.3.