Tariki ya 17 Gashyantare nibwo abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana ukoze mu buryo bwa Gihanga bashenguwe no kumva inkuru y’akakabaro y’urupfu rwa Kizito Mihigo.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuwa 17 Gashyantare ryavugaga ko uyu muhanzi yasanzwe yiyahuriye muri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, aho yari afungiye akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko n’ibindi byaha bifitanye isano na Ruswa.
Nyuma haje gukurikiraho imihango isanzwe yo gushyingura ikorerwa umukilisitu Gatolika wese kuko ariryo Dini yari abereye umuyoboke.
Imwe muri iyi mihango yo kumuherekeza , uyu munsi twifuje kugarukaho mu kuwifashisha nk’urugero ni umuhango wa Misa yo kumuherekeza wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Ndera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali kuwa 22 Gashyantare 2020.
Abahanga muri Kiliziya Gatolika bavuga iki ku gusabira Misa umuntu wapfuye yiyahuye?
Mu nyandiko ya Padiri Edward McNamara umwarimu wa Liturugiya muri Kaminuza ya Regina Apostolorum Pontifical y’I Roma yo mu mwaka 2005 yise “Funeral Masses for a Suicide” agaragaza byinshi byasubiza abakunzi b’ikinyamakuru Rwanda Tribune batwandikiye badusaba kubasobanurira niba gusabira Misa umuntu wiyahuye muri Kiliziya Gatolika byemewe.Ni inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru The ZENIT Daily Dispatch.
Muri iyi nyandiko ya Padiri Edourrd MC Namara ivuga ko mu bihe byoha mbere muri Kiliziya Gatolika bitari byemewe gusomera misa umuntu wiyahuye.
Namara akomeza avuga ko iyo uwihaye Imana yabaga yaketsweho ko yiyahuye bitaba byemewe na hato kumusomera misa yewe ngo no kumushyingura mu rimbi ry’abihaye Imana ntibyabaga byemewe na hato.
Padiri Namara avuga ko muri iyo myaka byaje kuvugururwa , aho umuntu bikekwako yiyahuye ashobora gusomerwa misa mu ishyingurwa rye, aha atanga urugero rwamamaye muri iyo myaka rusa n’urwabaye inkomoko yo kwememerera Misa umuntu wiyahuye.
Mu mwaka 1889 Umwana w’umwami w’abami wa Austria – Hungary Rudolph yapfuye yiyahuye. Nyuma mu iperereza ryakurukiye urupfu rwe, ryagaragaje ko Rudolph yiyahuye biturutse ku burwayi bwo mu mutwe yari amaze igihe afashwe nabwo gusa bitaramenyakana mu muryango w’ibwami.
Icyo gihe Papa Leo XIII , yaciye iteka ko Umwana w’Umwami asomerwa misa yo kumusezera kuko kwiyahura kwe byari byatewe n’impamvu atagizemo uruhare.
Itegeko rya Kiliziya Gatolika , muri Kanoni yaryo ya 1184 ivuga ko mbere yo gusomera Misa umuntu wese bikekwa ko yiyahuye habanza kurebwa impamvu nyamukuru yateye Nyakwigendera kwiyahura , basanga ari impamvu atagizemo uruhare akabona ubwemererwa gusomerwa misa.
Impamvu zigaragazwa n’iyi nyandiko zishobora gutera uwiyahuye kudasomerwa Misa.
Mu nyandiko ya Padiri Namara , agaragaza byimazeyo impamvu zishobora kubuza uwiyahuye guhabwa Misa yo kumusezeraho harimo nko kuba Nyakwigendera ashobora kuba yaragaragaye mu bikorwa by’ubuhakanyi mbere y’urupfu rwe, cyangwa kuba yarumvikanishije amahame akomeye arwanya Kiliziya Gatolika muri rubanda.
Ibyanditswe Bitagatifu bivuga iki ku kwiyahura?
Mu Idini ya Ki islamu,Mu gitabo Gitagatifu Koran muri sura Thabit Ibn Al-Dahak , Intumwa y’Imana Muhammad[ Imana Imuhe Amahoro n’imigisha] agira ati” Umuntu wese uzakoresha igikoresho cyose yica abandi cyangwa yiyica azahura n’ububabare bukomeye ku munsi w’urubanza”
Mu gitabo cy’Abacamanza 16 : 26-31 , Bibiliya igaragaza Umucamanza Samusoni nk’intangarugero mu bantu b’ibyamamare bavugwa muri Bibiliya biyahuye, gusa abahanga mu bya Bibiliya bemeje ko Samusoni atari agamije kwiyahura , ahubwo yari agamije kwica abafilisitiya bafatwaga nk’abanyamahanga n’abahemu ku bwoko mubagari bwa Isiraheri.
Bibiliya ivuga abantu batandatu bazwi biyahuyemuri Bibiliya ari : Inkuru y’Abimeleki igaragara mu gitabo cy’Abacamanza 9:54, Inkuru ya Sawuli (1 Samweli 31:4), Uwatwazaga Sawuli intwaro (1 Samweli 31:4-6), Ahitofeli (2 Samweli 17:23), Zimuri (1 Abami 16:18), na Yuda wiyahuye amaze kugambanira Yezu iboneka muri (Matayo 27:5).
Bibiliya isanga kwiyahura ari kimwe no kwica, kandi ni byo’ni ukwiyica ubwawe. Imana ni yo yonyine imenya igihe n’urupfu umuntu azapfa.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda ivuga iki kuri iyi ngingo?
Ese Kuba Kiliziya Gatolika yarasomeye Kizito Mihigo Misa yaba yarakoze ikosa?twashatse Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya kiliziya Gatolika muri Diyoseze ya Butare,akaba n’Umuvugizi w’Inama nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda ku murongo wa telephone igendanwa ntiyatwitaba ndetse tumwandikira n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru
Ildephonse Dusabe
Kwiyahura ni icyaha gikomeye cyane kabisa!.