Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeri 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku buhuza bwa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.
Ni ibiganiro byabereye muri Leta ya New York ahateraniye inteko rusange ya UN ku nshuro yayo ya 77.
Ibiro by’Umukuru w’Iguhugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko abayobozi bombi bemeranyije ubufatanye mu gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR yakunze kuba ikibazo ku mibanire y’ibihugu byombi.
Baragira bati:”Mu rwego rwo kunoza imibanire y’ibihugu byombi, Abakuru b’ibihugu bemeranije gufatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda. Ibi bizashyira iherezo ku bikorwa by’umutwe wa M23 ndetse unakurwe mu bice byose ugenzura.”
Ibiganiro byateguwe na Perezida Macron bihuza abakuru b’ibihugu byombi byaje nyuma y’uko Perezida Tshisekedi yari yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda arizo zafashe umujyi wa Bunagana n’ibindi bice bya RD Congo biyambitse umwambaro w’umutwe wa M23.
Tshisekedi kandi yari yanavuze ko Ingabo z’u Rwanda zagiye gufasha umutwe wa M23 arizo zarashe indege ya MONUSCO yapfiriyrmo abasirikare 8 bayo bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Uruhande rw’u Rwanda rwo ruvuga ko, ingabo za RD Congo zihuje na FDLR barashe ubugira gatatu ku butaka bw’u Rwanda, bifatwa nk’igikorwa cy’ubushotoranyi bukomeye ariko u Rwanda rwabashije kwihanganira.
Ibiro bya Perezida w’Ubufaransa byo byatangaje ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo “bemeranije ku guca umuco wo kudahana no gushyira mu bikorwa ibyavuye mu myanzuro y’abakuru b’ibibihugu bya EAC, aho bagomba gufatanya mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo na FDLR, naho M23 ikamburwa ibice yafashe mu maguru mashya”
Intumwa ya M23 ni inde muri abo bombi? Bashyira iherezo kuri m23 nibo bayihashyize? Wenda ninka byabindi ngo imbwa ntabwo yiyuriza igiti!!! Ahhahaha! Ubwo uwayihashyize azayihakura.