Mu gihe byari biteganyijwe ko Bamporiki Edouard asomerwa icyemezo ku bujurire bwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, haje kumenyekana amakuru ko bitakibaye.
Abanyamakuru ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’ubutabera na politiki bari babukereye biteguye kujya ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru kumva icyemezo cy’Urukiko ku bujurure bw’urubanza regwamo Bamporiki Edouard.
Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire muri uru rubanza ruregwamo Bamporiki, rwari rwatangaje ko icyemezo cyarwo gisomwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Mutarama 2023, gusa byaje gutangazwa ko iki cyemezo kitagisomwe.
Ni isubikwa ryaje ritunguranye, aho ryatewe no kuba Urukiko rwaburanishije uru rubanza rukiri gusuzuma ingingo ku yindi ku byaburanyweho muri ubu bujurire.
Nkuko bitangazwa n’ubuvugizi bw’Inkiko mu Rwanda, isomwa ry’uru rubanza ryimuriwe mu cyumweru gitaha tariki 23 Mutarama 2023.
Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, mu rubanza rwa mbere rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yari yakatirwe gufungwa imyaka ine ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 60.
RWANDATRIBUNE.COM