Nyuma yo kugambirira kwica Lt.Gen Hamada akarusimbuka,kumena amaraso yabo yarasangiye nabo urugamba barimo Col.Jigale na Col.Jabo Jean alias Ndakuboma bamwe mu barwanya Leta y’uRwanda baribaza uwo Gen.Jeva yaba akorera?
Mu mutwe wa CNRD/FLN ukunze kwigamba ibitero ku Rwanda hamaze iminsi hari ibibazo byugarije uyu umutwe muri iyi nkuru twagerageje gusesengura no kugaragariza abasomyi ukuri kwambaye ubusa,ku bakurikiranira hafi amakuru y’umutekano mu karere.
Mu nkuru twag iye tubagezaho zitandukanye twerekanye ko benshi mu bakomanda bakuru babanye na Gen.Hakizimana Jeva bavuga ko ubusanzwe impamvu yagiye arangwa no guhuzagurika aruko atigeze yiga igisilikare,abo bakomanda babwiye Rwandatribune ko uyu Gen.Jeva yabaga mu ihema rya Nyakwigendera Gen.Mudacumura wahoze ari Komanda wa FOCA ashinzwe kumutekera igikoma.
Nyuma ubwo habaga guhuza ingabo za FDLR y’amajyepfo zari ziyobowe na Gen.Mudacumura igihe yavaga iKamina,aje gusanganira Gen.Rwarakabije igice cya Gen.Mudacumura cyari gifite abasilikare b’aba Ofisiye bake,kubwa Mudacumura yasangaga uruhande rwa Gen.Rwarakabije ruzamurushya imbaraga ,ahitamo gufata abasivili bari barize abatiza amapeti ,muri abo basivili hakabamo Hakizimana Antoine Jeva ,akaba aruko yagizwe umusilikare adakoze amafunzo kugeza ubu na promosiyo abarizwamo muri FDLR ntiyigeze ivugwaho rumwe.
Amasoko ya Rwandatribune atandukanye avuga ko muri iki gihe kubera guhuzagurika kwa Gen.Jeva ,byatumye hicwa abasilikare bo mu rwego rwo hejuru muri uyu mutwe bazize kumugira inama,aha twavuga nka Col.Jugale Mukeshimana wishwe mu mwaka usize akubiswe ifuni,akaba yarazize kugira inama Gen.Jeva undi ni Col.Jabo Jean alias Ndakuboma nawe uherutse kwicwa azize ko yasabaga Gen.Jeva kwemera ko yakorana na Lt.Gen Hamada,kugirango ntibakomeze gutatanya imbaraga.
Benshi mu bagiye bicwa bazize kunenga irondakarere, aho uyu Mukomanda yasize kw’ibere abavuka mu Ntara y’amajyepfo no mu burengerazuba,ba nyakwigendera bagiye begera Komanda wabo bakamusaba ko yajya yirinda guhubuka mu gihe afata ibyemezo,aha isoko yacu iri mu Kibira ivuga ko habaye guhuzagurika mw’itangwa ry’amapeti aho uyu mu Jenerari yizamuraga buri munsi kandi umubare w’amapeti ujyana n’umubare w’abasilikare.
Ku bwa Col.Jugale yibazaga ukuntu umutwe ufite abarwanyi batarenze 150 uyoborwa na Gen.Major bwacya akaba Lt.Gen ubu akaba ari hafi yo kugera kuri Marchal,aha ninaho mu bagiye bakubitwa ifuni bicaraga bakanenga uyu Gen.Hakizimana Antoine Jeva.
Tugaruke kuri Lt.Gen Hamada ubwo mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka habayeho kurasana kuri bamwe mu basilikare babanaga na Gen.Hamada mu ishyamba rya Hewa Bora,icyo gihe abasilikare bari bayobowe na Col.Theophile arikumwe na Col.Ndakuboma bijejwe ibitangaza ko nibigumura kuri Gen.Hamada bazahabwa buri musilikare ibihumbi bitanu by’amadolari ,ubwo batangiraga imirwano Lt.Gen Hamada yararusimbutse ahungira mu nyeshyamba za Gen.Nzabampema urwanya Leta y’uBurundi.
Dusoza ntitwabura kuvuga ku bitero byugarije umutwe wa FLN mu ishyamba rya Kibira,inzego z’umutekano zikaba zaratangiye guta muri yombi benshi mu baturage n’abayobozi b’ibanze bakorana na FLN ,ndetse n’amayira yose yinjira mu ishyamba rya kibira akaba afunzwe iri shyamba Gen.Jeva na bagenzi be bakaba bakirimo .
umwe mu barwanyi ba FLN uri mu Kibira avugana n’isoko ya Rwandatribune iri Mabayi ho mu Burundi yavuze ko basigaje ibiryo by’ibyumweru bibiri kandi nta gisubizo kindi bafite usibye kwishikiriza ingabo z’uBurundi.
Ushingiye ku bibazo biri mu mutwe wa FLN ugusubiranamo kw’abagize uyu mutwe kuva kubwa Lt.Gen.Wilson Irategeka yapfa, kugeza ku makimbirane ya Gen.Hamada nuwari umwungirije Gen.Jeva usanga uyu mutwe waramaze kwisenya ubwawo,imyitwarire ya Gen.Jeva ikaba yarakemanzwe na Chantal Mutega umwe mu banyapolitiki ba CNRD/FLN,akaba ashinja Gen.Jeva ko yaba akorana n’umwanzi.
Mwizerwa Ally